Danny Vumbi yambitse abahanzi bakomeye amasura y’abana mu mashusho y’indirimbo ‘Abana Babi’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Semivumbi Daniel umaze kwamamara nka Danny Vumbi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Abana Babi’ imaze iminsi iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, ndetse yanavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ndirimbo ya Danny Vumbi yagiye hanze mu buryo bw’amajwi ku wa 30 Gicurasi yishimirwa mu buryo bukomeye na benshi kubera uburyo amagambo yayo atondekanyije, n’igitekerezo cyayo kikaba kirimo ubutumwa buzimije.

Danny Vumbi aganira na IGIHE yavuze ko ariyo ya mbere iri kuri album ye nshya ari gukoraho. Ngo igitekerezo cyayo cyaje ubwo yaganiraga n’abantu batandukanye b’inshuti ze.

Ati “Igitekerezo cyayo cyaje nk’uko mba nganira n’abantu, hari akantu naje kubona katari keza. Kumwe umuntu yibikaho amakuru aryoshye ntayasangize bagenzi kandi mu by’ukuri byakagize umumaro.”

Yavuze ko byatangiye abantu batandukanye bamusanze muri studio ari kuyikora bakamubwira ko izakundwa gusa we akajya abikerensa, ariko akaza kubona koko aribyo ubwo yajyaga haze.

Ati “Bitangira abantu bagiye bayumva muri studio bati ni nziza nkabyumva nk’ibisanzwe ariko aho yasohokeye nabonye ko ari nziza cyane. Ikimara kujya hanze nabonye abantu benshi bambwira ko ari nziza, ni ibintu naherukaga nkora iyitwa ‘Ni Danger’.”

Kimwe mu bigaragaza ko ari indirimbo yishimiwe cyane ni uburyo abantu bagiye bayigenderaho bagahimba utuntu dusekeje bashaka kwerekana ukuntu bagenzi babo ari abana babi kuko hari amakuru batigeze babasangiza, bageze aho babivangamo urwenya

Hari nk’imvugo abantu bagiye bahimba bagendeye kuri iyo ndirimbo, nk’uwavuze ngo “Kuki mutambwiye ko abo mukorogo yahinduye inzobe babita inzobere? Muri abana babi” n’ibindi.

Danny Vumbi iyo ayiririmba yifashisha abantu batandukanye bazwi cyane mu myidagaduro, barimo Bruce Melodie, King James, Zizou, Nina na Charly ndetse n’abandi, akagenda avuga ko ari abana babi kuko hari inkuru nyinshi aba agenda avuga ibintu bamuhishe kandi byari kumugirira akamaro.

Buri muntu avuze, anagaragazwa mu isura ye isanzwe ariko ikindi gice ukabona ari umwana, mu buryo bwo guhuza amafoto abiri atandukanye.

‘Abana Babi’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats, amashusho yayo akorwa na Bernard Bagenzi.

Danny Vumbi yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yise 'Abana Babi'
Bruce Melodie agaragazwa ari umwana ukambakamba
Dj Marnaud na we avugwamo ko ari umwana mubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza