00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyusa yakomoje ku nkuru z’urukundo amaze iminsi avugwamo n’inkumi y’i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’indirimbo za gakondo Cyusa Ibarahim, yakomoje ku nkuru z’urukundo amaze iminsi avugwamo n’umukobwa uzwi ku mazina ya Jeanine Noach usanzwe atuye ku mugabane w’u Burayi.

Ni inkuru zakurikiye amashusho aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, buri wese abwira undi ko amukumbuye.

Mu kiganiro na IGIHE, Cyusa yavuze ko ibyavuzwe ku rukundo rwe n’uyu mukobwa atari byo ahubwo ko aba ari inshuti zikomeye.

Ati “Ni inshuti yanjye ikomeye, turi inshuti ariko iby’urukundo nanjye nabibonye mu itangazamakuru sinzi aho byavuye kuko n’ababyandikaga nta wigeze ashaka kubimbaza.”

Abajijwe niba Jeanine Noach ataba umukobwa bakundana, Cyusa yavuze ko ibyo bitaraba, ahamya ko wenda byazakunda mu gihe kizaza ariko ubu nta bihari.

Ati “Ni umukobwa w’inshuti yanjye ni cyo aka kanya navuga, ibyo gukundana byo nta wabivuga bitaraba. Wenda byazanaba ariko sinavuga ibitaraba, ubu ni inshuti yanjye si umukunzi wanjye.”

Cyusa agarutse kuri uyu mukoba, mwu gihe kuri ubu afite indirimbo nshya yise ‘Ndabyanze’ yanasohokanye n’amashusho yayo.

Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na Bob Chris Raheem.

Jeanine Noach usanzwe yibera ku mugabane w'u Burayi bivugwa ko ari we ukundana na Cyusa
Cyusa yavuze ko nta rukundo rwihariye afitanye na Jeanine Noach
Cyusa niwe watangiye kugaragaza amarangamutima afitiye uyu mukobwa
Uyu mukobwa aherutse gutangaza ko akumbuye Cyusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .