Cyusa na Alyn Sano bavuze ku bihe bikomeye banyuzemo barwaye COVID-19

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Gashyantare 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Abahanzi Cyusa Ibrahim uzwi mu ndirimbo gakondo na Alyn Sano basabye abaturarwanda kwirinda no gukurikiza ingamba zose zo kwirinda COVID-19 nyuma yo gukira iyi ndwara.

Ku wa 16 Mutarama nibwo Cyusa yatangaje ko yanduye Coronavirus. Icyo gihe uyu musore yatangaje ko ari mu bantu 257 Minisiteri y’Ubuzima yari yaraye itangaje ko banduye icyorezo cya COVID-19.

Uyu musore yabwiye IGIHE ko yafashwe n’uburwayi akabanza kugira ngo ni malariya ariko agakomeza kunanirwa guhumeka.

Ati “Niyumvisemo uburwayi njya kwa muganga nzi ko ari malariya, bampaye imiti ntibyagira icyo bitanga. Byageze n’ijoro ngahumeka bigoranye ni ko kubyuka mu gitondo njya kwa muganga, basanga ndwaye COVID-19.”

Yavuze ko atazi ahantu yanduriye iki cyorezo ndetse guhera igihe yamenyeye ko yanduye yahise yishyira mu kato ndetse atangira gukurikiza inama ahabwa n’abaganga.

Nyuma yo gukira iki cyorezo yabwiye IGIHE ati “Ndashimira Imana cyane ko nakize Coronavirus. Icyo navuga cyo iyo umuntu akurikije inama ahabwa n’abaganga nta kabuza ntabwo atinda njye rero narazikurikije cyane ni nayo mpamvu nahise nkira bitagombye ko ndemba.”

Gusa, avuga ko yabanje kwiheba akimara kumenya ko arwaye ariko nyuma agahitamo kwishyiramo akanyabugabo kuko yabonaga nta kundi byagenda.

Uyu muhanzi iki kintu agihuriyeho n’umuhanzikazi Shengero Aline Sano [Alyn Sano], nawe wanduye COVID-19 mu minsi yashize akaza kuyikira.

Uyu muhanzikazi yishimira ko yakize iki cyorezo kimaze guhitana imbaga ku Isi yose.

Aba bahanzi bombi baheruka kurwara Coronavirus basabye abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima zigamije guhangana na Covid-19.

Alyn Sano aganira na Taarifa yagize ati “Icyo nabwira abantu ni uko bagomba kwirinda icyatuma bayandura, ahubwo bagakurikiza amabwiriza yose kuko iyi ndwara irahari kandi utitwaye neza yaguhitana.”

Ibi abihuza na Cyusa uvuga ko abantu badakwiriye gukerensa iki cyorezo kuko bitewe n’uko yacyumvise atari icyo kumva ko ari icy’abantu runaka gusa.

Reba indirimbo aba bahanzi bombi baheruka gushyira hanze

Alyn Sano akirutse Coronavirus
Cyusa Ibrahim yanduye COVID-19 ariko arayikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .