00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyusa n’inkumi bavugwa mu rukundo bari kurira ubuzima muri Zanzibar

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo za gakondo, Cyusa Ibarahim, n’umukobwa uzwi nka Jeanine Noach bajyanye kurya ubuzima muri Zanzibar.

Aba bombi bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari mu byishimo ahitwa Gold Zanzibar Beach House and Spa.

Aya mafoto yagiye hanze nyuma y’aho bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo kubera amashusho aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, buri wese abwira undi ko amukumbuye.

Icyo gihe mu kiganiro na IGIHE, Cyusa yavuze ko ibyavuzwe ku rukundo rwe n’uyu mukobwa atari byo ahubwo ko aba ari inshuti zikomeye.

Ati “Ni inshuti yanjye ikomeye, turi inshuti ariko iby’urukundo nanjye nabibonye mu itangazamakuru sinzi aho byavuye kuko n’ababyandikaga nta wigeze ashaka kubimbaza.”

Abajijwe niba Jeanine Noach uba ku mugabane w’u Burayi ataba umukobwa bakundana, Cyusa yavuze ko ibyo bitaraba, ahamya ko wenda byazakunda mu gihe kizaza ariko ubu nta bihari.

Ati “Ni umukobwa w’inshuti yanjye nicyo aka kanya navuga, ibyo gukundana byo nta wabivuga bitaraba. Wenda byazanaba ariko sinavuga ibitaraba, ubu ni inshuti yanjye si umukunzi wanjye.”

Nubwo Cyusa n’uyu mukobwa bakomeje kugaragaza ko bafitanye umubano udasanzwe nta n’umwe urerura ngo avuge ko bari mu rukundo.

Cyusa n'uyu mukobwa bajyanye kurya ubuzima muri Zanzibar
Aba bombi bari kumwe ahitwa Gold Zanzibar Beach House and Spa
Jeanine Noach ari kuvugwa mu rukundo na Cyusa
Cyusa asanzwe ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .