00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyusa Ibrahim yakomoje ku nyungu zo kwikorera mu gitaramo cya Iwacu Muzika (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Cyusa Ibrahim yataramiye abakunzi b’umuziki gakondo, mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ashishikariza urubyiruko kwihangira umurimo.

Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 kigaca ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri televiziyo y’u Rwanda.

Cyusa ari kumwe n’itorero rye ‘Icyusa n’Inkera’, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Migabo’, ‘Rwanda nkunda’, ‘Nkuru nziza twatsinze’, ‘Umubabaro’, ‘Mpundu’, ‘Uwari uwanjye’ , ‘Umudamazera’, ‘Inkogoto’, ‘Rwankumba’, ‘Umutako’, ‘Muhoza’, ‘Imparamba’, ‘Marebe’ na ‘Nyaruguru’.

Mbere yo gutangira iki gitaramo yabanje kubazwa uko umuntu ashobora gutungwa n’umuziki cyane cyane gakondo.

Uyu muhanzi wasezeye akazi yakoraga muri Ecobank yari amazemo imyaka ine [Yatangiye akazi mu 2013 asezera mu 2018], yavuze ko umuziki ushobora gutunga umuntu ashishikariza abiganjemo urubyiruko kwihangira umurimo.

Ati “Buriya hari inama Perezida Paul Kagame ahora atugira ngo twihangire imirimo. Njyewe gufata icyemezo cyo kureka Banki wenda n’abo twakoranaga barabizi narababwiye nti ejo nzasezera, bati eeh ureke akazi kaguhemba buri kwezi kakwishyurira ubwishingizi kakwishyurira ibintu byose ugende, none se wabitekerejeho cyangwa? Ndababwira nti njyewe nabitekerejeho.”

Yakomeje avuga ko hari ukuntu abantu bashukwa n’akazi ka buri kwezi nyamara abantu bose azi bakize, nta n’umwe wakize kuko akorera abandi.

Ati “Buriya amafaranga y’ukwezi afite ukuntu adushuka mu bwonko ariko mu bantu naba nzi bakize hano hanze nta muntu nigeze mbona wakize akorera abandi. Umuntu wese wageze ku ntego yifuza yarikoreye. Rero namwe Banyarwanda ndabashishikariza kwikorera nibwo tuzakira. Ntabwo ushobora gukira ukorera abandi.”

Uyu muhanzi akimara kuva muri banki yataramiye muri za hoteli zitandukanye mu bukwe no mu bitaramo bisanzwe, bituma atangita kugira agatubutse.

Cyusa Ibrahim yabaye umuhanzi wa Kane uririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Yaje akurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band ndetse na Mani Martin. Yacurangiwe n’abasore bonse ibere rimwe bitwa “Direction Band”

Amafoto: Iwacu Muzika Festival

Uyu musore yashishikarije abantu kwihangira umurimo
Itorero Icyusa n'Inkera niryo ryafashije Cyusa mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival
Cyusa yavuze ko gakondo kera yafatwaga nk'iy'abasaza ariko ubu akaba yishimira ko n'urubyiruko rwayigannye
Cyusa yanyuzagamo agacinya akadiho
Cyusa Ibrahim yabaye umuhanzi wa Kane uririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021
Cyusa yaririmbye indirimbo ze zakunzwe ndetse n'izindi z'abanyarwanda zakunzwe mu myaka yo hambere
Cyusa yavuze ko kuva akiri muto yakundaga umuziki ariko agatangirira ku kubyina kugeza aho yaje kuba umuririmbyi
Uyu muhanzi amaze igihe kitari kinini atangiye kumenyekana
Cyusa yavuze ko yabonye inyungu ikomeye mu kwikorera. Uyu muhanzi ubu ari kubaka inzu ya miliyoni 120 Frw ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .