00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyusa ari kubaka inzu ifite ubusitani bwakwakira abantu 1500 (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ibiri gusa Cyusa Ibrahim asezeye akazi ka Banki agatangira gukora umuziki byeruye, ari kwitegura gutaha inzu ikomeye iri hafi kuzura ku Ruyenzi.

Ni inyubako igeretse isigaje imirimo mike akayitaha nk’uko yabyemeje.

Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko iyi nzu y’ubucuruzi ariko ashobora no guturamo ateganya kuyikoreramo ibintu bitandukanye. Irimo igice gishobora kuberamo ubukwe, aho abantu basangirira yaba icupa ndetse n’amafunguro, aha akaba ari na ho azajya ataramira.

Yagize ati “Ni inzu ntekereza ko naturamo, nkanayikoreramo ubucuruzi! Ifite umwanya munini wo gushyiramo ubusitani ku buryo ntekereza ko niyuzura izaba ahantu heza ho gukorera ubukwe. Icyo gihe nzaba mfite ibyuma n’ibindi byose bisabwa kugira ngo ubukwe butahe.”

Cyusa yavuze ko yatekereje kubaka iyi nzu ishobora kwakira abantu 1500 mu rwego rwo gufasha abakiriya be n’abandi bose bakunze kugorwa n’imirimo yo gutegura ubukwe.

Cyusa avuga ko amafaranga yose ari kugenda kuri iyi nzu ari ayo yakuye mu muziki.

Ati “Ni amafaranga y’umuziki nagiye nizigama! Natekereje ikintu nayakoresha kimfitiye akamaro, bitewe n’uko kenshi ndirimba mu bukwe nkabona ingorane abategura ubukwe bahura na zo, ni yo mpamvu nahisemo kubaka inzu yamfasha mu kazi kanjye ka buri munsi ikanafasha abakiriya banjye.”

Uyu muhanzi yavuze ko usibye amafaranga yizigamye nta handi yigeze akura n’igiceri cy’icumi, ati “Ni iyi banki se yari kumpa ideni nta masezerano y’akazi ngira, ni udufaranga nagiye nkorera mu muziki tumfashije.”

Muri Gicurasi 2019, ni bwo Cyusa Ibrahim yatangaje inkuru y’uko asezeye burundu muri ECOBANK yari amaze imyaka ine akorera akayoboka iy’umuziki, ahamya ko impano ye yari ikomeje kumuganza.

Kuva icyo gihe uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zitandukanye zamugize umwe mu bakunzwe cyane by’umwihariko mu bakora umuziki gakondo.

Cyusa uzwi cyane mu ndirimbo nka; Marebe, Umwiza yakoranye na Riderman, Imparamba n’izindi ni we utahiwe gutarama mu bitaramo bya Iwacu na Muzika Festival bitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda.

Uyu muhanzi byitezwe ko azataramira abakunzi be ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021.

Nyuma y'imyaka ibiri gusa mu muziki, Cyusa agiye kuzuza inzu ye bwite
Ni inzu ahamya ko uretse kuyituramo yazanayikoreramo ubucuruzi kuko yubatse ahantu hari umwanya wakwakira abantu 1500
Cyusa uri mu bagezweho by'umwihariko mu muziki gakondo, niwe utahiwe gutaramira abanyarwanda muri Iwacu na Muzika Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .