Bwa mbere, Riderman yavuze uko yarongoye nyuma y’umwaka atandukanye na Asinah

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Ntibyigeze bivugwa! Nyuma y’igihe kirekire, Umuhanzi Gatsinzi Emery [Riderman] yahishuye ibitaramenyekanye ku iherezo ry’urukundo rwe na Mukasine Asinah batandukanye mbere y’umwaka umwe ngo arongore.

Umuraperi Riderman n’Umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah [Asinah Erra] bakanyujijeho mu rukundo ariko baza gutandukana.

Nyuma yo gutandukana kw’aba bombi, Riderman yarongoye Agasaro Nadia bakoze ubukwe mu 2015 ndetse bamaze kwibaruka umuhungu w’imfura.

Uyu muraperi yakoze ubukwe bitungura benshi bari bazi ko umukunzi we ari Asinah bari bamaze imyaka umunani bakundana. Ibi byabaye inkuru n’ubu zigikomeje gukururana, hatindwa ku bihe bagiranye hanibazwa icyabatandukanyije.

Riderman yiswe umuhemu, inkuru ye igarukwaho mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Kuva icyo gihe uyu muraperi uri mu bakomeye mu Rwanda yaryumyeho, ntiyagira icyo atangaza.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Riderman, yahishuye ko yakoze ubukwe amaze igihe kirenga umwaka atandukanye na Asinah bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Yagize ati ”Nkunda gufata ubuzima bwanjye bwose nkabugira ibanga, ntandukana n’uwo nakundanaga nawe bwa mbere sinigeze njya mu itangazamakuru ngo mbisakuze, hari hashize igihe kandi nawe yari abizi.”

Aha yatanze urugero rw’uko muri Mutarama 2015 ubwo Urban Boys yakoreye igitaramo i Burundi yari yaramaze gutandukana na Asinah.

Riderman yashatse Agasaro Nadia bamenyanye mu 2012 ariko bakundana mu 2014 dore ko yavuze ko bashakanye bamaze umwaka urenga bakundana.

Riderman yakundanye igihe na Asinah icyakora birangira batabanye

Yamaganye amakuru y’uko yaba yaratunguye Asinah cyangwa yamuhemukiye, avuga ko gushaka kwe kwaje nyuma yo gutandukana n’uyu wahoze ari umukunzi we w’igihe kirekire.

Yahishuye ko yamenyanye n’umufasha we bose bafite abakunzi, nyuma baza guhuza amateka yo kutamererwa neza mu rukundo biyemeza gukundana gusa babigira ibanga kugeza ubwo bagiye kurushinga.

Riderman yagize ati ”Twahuye bidahuye n’igitaramo, hari aho twahuriye nakundanaga na Asinah na we afite umusore bakundana. Nyuma biza kutatugendekera neza mu rukundo tugera aho dutangira gukundana gusa tubigira ibanga kimwe nuko ntandukana nuriya nawe ntigeze mbisakuza.”

Riderman avuga ko gutandukana na Asinah byatewe n’amakosa yakozwe n’uyu mukobwa, nubwo aterura ngo ayavuge ariko ahamya ko benshi bayazi kuko ari ibintu byagiye no mu itangazamakuru.

Avuga ko gutandukana na Asinah nta kosa yibaraho kuko nta sezerano bari bafitanye kandi asanga ikibi ari uko yari kuba amurenganyije naho kuba byaratewe n’amakosa yakoze we ntacyo umutima umushinja.

Riderman yatangiye kuririmba muri Gicurasi 2006 yinjiye muri UTP Soldiers, itsinda ryari rigizwe na NEG G The General na MIM.

Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho na we asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman na we akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nka "Inkuba", maze asohora album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo ‘‘Rutenderi’’, ‘‘Uwo mukobwa’’ n’izindi.

Ni umwe mu bafite ibigwi bikomeye mu muziki Nyarwanda ndetse ubu amaze kugira album zirindwi na Mixtape imwe.

Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, yagaragaje ubukare mu gusuka amagambo ku muraperi wese wagerageje kumukora mu jisho, na we yeguraga ikaramu akandika indirimbo imukorogoshora akamubwirira mu migani ko ‘yabayoboye kuva muri 2008’.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’ umuhanzi 2Pac ni ho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Indirimbo ze zamamaye zirimo “Ndi nk’inkuba’’, “Inyuguti ya R”, “Cugusa’’, “Holo’’, “Abanyabirori”, “Igicaniro”, “Bombori bombori” n’izindi.

Ikiganiro na Riderman, ku munota wa 53 niho avuga ku rukundo rwe na Asinah

Riderman yahishuye ko yagiye gushaka amaze umwaka urenga atandukanye na Asinah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza