00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croidja wamenyekanye muri Just Family yakoreye impanuka ikomeye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Croidja wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yakoreye impanuka ikomeye muri Afurika y’Epfo aho asigaye atuye.

Mu kiganiro na IGIHE, Croidja yavuze ko ku Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 aribwo imodoka itaramenyekana yamugonze ubwo yari ari gutembera mu gace atuye ko mu mujyi wa Durban.

Iyi mpanuka yatumye igufwa ryo ku kuguru kw’iburyo ricikamo kabiri, bituma kugeza ubu no guhagarara bimusaba kwifashisha imbago.

Ati “Sinavuga ko meze neza, ariko wenda ndi koroherwa byibuza ubu iyo mfashe imbago mbasha guhagarara.”

Kugeza ubu Croidja yavuze ko ari koroherwa nubwo ataratangira kugira icyo yikorera bitewe n’imvune iyi mpanuka yamusigiye.

Croidja yasezeye mu itsinda rya Just Family mu 2013 ahita yerekeza muri Afurika y’Epfo, aha yahavuye mu 2018 ubwo bagenzi be bari bamwijeje ko iri tsinda bagiye kongera kuribyutsa bakanarikomeza.

Mu mpera za 2019 nibwo uyu muhanzi yongeye kugenda adasezeye kuri bagenzi be baririmbana, biza kumenyekana ko yongeye kwisubirira muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’igenda rya Croidja wari uvuye muri Just Family bwa kabiri byatumye iri tsinda risenyuka burundu.

Croidja ubu yibereye muri Afurika y'Epfo aho ari kumwe n'umuryango we
Igufwa ry'ukuguru ryaravunitse
Guhagarara nabyo bimusaba imbago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .