00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iwacu Muzika Festival yagarutse mu yindi sura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kamena 2021 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri, iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rigiye kongera kuba rinyuze kuri televiziyo kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutitiza igihugu.

Ni iserukiramuco rigiye kuba bwa gatatu, inshuro ya mbere yaryo ni yo gusa ryabereye mu ruhame hari abafana mu gihe umwaka ushize ryabaye ritambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kitaratanga agahenge, ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) isanzwe itegura Iwacu Muzika Festival bwafashe icyemezo cyo kongera kuyitegura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ntabwo haratangazwa amakuru yose ajyanye n’ibi bitaramo, gusa IGIHE yamenye ko amazina y’abahanzi n’igihe bazaririmbira byateguwe.

Abahanzi bose bazatarama muri Iwacu Muzika Festival bamaze kumvikana na EAP ndetse batangiye n’imyotozo bakorana n’abazabacurangira.

Mu mpera za Kamena 2021 byitezwe ko ari bwo Iwacu Muzika Festival izatangira, mu minsi mike iri imbere itangazamakuru rizahabwa amakuru arambuye kuri iri serukiramuco.

Umwaka ushize Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo abahanzi 15, mu bitaramo byatangiye mu ntangiriro za Nzeri 2020.

Ni ubwa kabiri Iwacu Muzika Festival ibaye nyuma y’uko mu 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo.

Bwa mbere Iwacu Muzika Festival yatangirijwe i Musanze ku wa 22 Kamena 2019 kuri Stade Ubworoherane isorezwa i Kigali ku wa 17 Kanama 2019.

Mu 2019 nibwo Iwacu Muzika Festival iheruka kuba hari abafana
Umwaka ushize Iwacu Muzika Festival yari ifite umwihariko w'uko yahaye rugari abanyempano batandukanye
Israel Mbonyi yatumiwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival yabaga ku nshuro ya kabiri, aba umwe mu bakora umuziki wa Gospel ubigaragayemo
Makanyaga ni umwe mu baririmbye muri Iwacu Muzika Festival iheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .