Corneille Nyungura yasohoye igitabo amaze imyaka itanu yandika ku buzima bwe

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi ukomeye Cornelius Nyungura [Corneille] yashyize hanze igitabo yari amaze imyaka itanu yandika ku rugendo rw’ubuzima bwe kuva mu bwana n’uruhurirane rw’ibyo yanyuzemo kugeza abaye icyamamare ku Isi.

Corneille yavukiye i Freiburg mu Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa na Emile Nyungura na nyina w’Umunyarwandakazi. Aba bombi bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera amasomo, hanyuma bagarutse gutura mu Rwanda bari kumwe na Corneille ubwo yari afite imyaka 6.

Yavukiye mu Budage ariko akurira mu Rwanda, afite imyaka 17 yahavuye ajya mu buhungiro aza kongera gusubura mu gihugu yavukiyemo. Yahavuye ajya kuba muri Canada ari naho asigaye abarizwa n’umugore we.

Uyu muhanzi watangiye kwigaragaza nk’umunyamuziki mu 1993 ubwo yatwaraga Prix Découvertes mu irushanwa ryari ryateguwe na Televiziyo y’u Rwanda, yasohoye igitabo gikubiyemo byose ku buzima bwe.

Yanditse kuri Instagram avuga ko igitabo yacyise “Là où le Soleil disparaît” , yari amaze imyaka itanu acyandika. Yavuze ko gikubiyemo ubuzima bwe bwose ndetse ko buri ngingo yose yashyizemo yayitekerejeho byimbitse.

Yagize ati “Byarangiye! Nyuma y’imyaka itanu yo kwitekerezaho! Ubuzima bwanjye […] Bidatinze murakibona mu maguriro yanyu.”

Umuhanzi Nyungura Corneille wamenyekanye mu ndirimbo Parce qu’on vient yari aherutse gutangaza ko hari umushinga ukomeye ari gutegura ku buzima bwe ndetse yiteguye kuwumurika bidatinze.

Icyo gihe yagize ati “Ndi gusoza umushinga nshyizeho umutima, igitabo kivuga ku buzima bwanjye. Mfite umwete wo kukibagezaho!”

Ikinyamakuru Femme Actuelle [FA] cyatangaje ko iki gitabo kivuga ku buzima bwa Corneille gishobora kuzakora benshi ku mutima. yakivuzemo birambuye ibintu byose byerekeye ku buzima bwe kuva i Freiburg mu Budage aho yavukiye ndetse byitezwe ko azavuga ku bavandimwe bapfuye muri Jenoside cyo kimwe n’imibereho ye n’umugore we Sofia.

Nyungura ukomoka ahahoze hitwa i Butare, afite abavandimwe mu Rwanda barimo nyirasenge utuye mu Murenge wa Huye, babyara be bari mu Karere ka Gisagara.

Nyungura n’umugore we Umunya-Canada Sofia Medeiros, bafitanye abana babiri imfura yitwa Nyungura Merick n’umukobwa baherutse kwibaruka.

Nyungura yanditse avuga ku buzima yanyuzemo
Corneille Nyungura n'umugore we n'imfura yabo
Corneille n'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza