00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clarisse Karasira yateye imitoma umukunzi we ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Mata 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Mu butumwa yanditse kuri Instagram, yagaragaje ko umukunzi we yamwihebeye kandi akaba ari impano Imana yamuhaye.

Ati “Buri munsi twishimira ubuzima bwawe ariko uyu munsi wo ni uw’umwihariko. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Warakoze Mana kuzana uno mumalayika ukomeye mu buzima bwanjye. Nta bindi byinshi nakwaka, ntabwo nzi uko ubuzima bwari kumera udahari. Imana ikomeze kuguha umugisha mwinshi mpano yanjye yavuye mu ijuru. Iki ni igihe Uwiteka yaremye kuri twe ngo twishimire muri we. Imana ishimwe.”

Aba bombi baherutse gusezerana mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, tariki 18 Gashyantare 2021.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye nyuma y’uko tariki 08 Mutarama 2021, Ifashabayo yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko yamubera umugore.

Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza. Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.

Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Bombi bamaze igihe bakundana
Ubwo Karasira Clarisse n'umukunzi we bari bavuye gusezerana imbere y'amategeko
Clarisse Karasira afata umukunzi we nk'impano yahawe iturutse mu ijuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .