00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo yakoze bigizwemo uruhare n’Inteko y’Umuco

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2021 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uri mu bakundirwa ku kuba ari umwe mu baririmba neza indirimbo ziganjemo impanuro kandi Kinyarwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Rwambyaye’ yahimbiye u Rwanda nk’igihugu cyamwibarutse.

Uyu muhanzikazi mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko iyi ndirimbo yamujemo mu ntangiro z’uyu mwaka, ubwo yari ari mu rugendo rwo gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

Ati “Iyi ndirimbo yanjemo muri Mutarama uyu mwaka, ubwo twari twatembereye n’inshuti zanjye, ndabyibuka twari tugeze i Rulindo ku kirenge cya Ruganzu. Numvise indirimbo ‘Rwambyaye’ injemo ariko yari mu njyana y’ikinyemera, nyuma nza kuyivugurura nyikunda igenda itya. Yaje ubwo twitegerezaga ibyo binyaburanga n’ingoro z’umurage wacu muri ubwo butembere.”

Yavuze ko nyuma yo guhembwa n’Inteko y’Umuco nk’umuhanzi wabaye uwa mbere mu guhanga indirimbo ku muco w’u Rwanda, yasabwe no gukora indirimbo bakamutera inkunga ahitamo gukora iyi.

Ati “Nyuma rero Inteko y’Umuco yaje kumpembera guteza imbere umuco bansaba indirimbo nakora banteye inkunga nkora iyi ’Rwambyaye.’ Yari yaratunganyijwe muri Gicurasi ariko dutegereza kuyishyira hanze muri ibi bihe mu gihe ubusanzwe tuba turi mu bihe by’umuganura. Ibikorwa bijyanye n’umuco wawo. Nubwo ibi bihe bisa b’ibitoroheye abantu ku byo kuganura kubera icyorezo natekereje ko ari ingenzi na byo gukomeza kwibuka ko dufite igihugu cyiza kirimo ibyiza biduteza imbere none n’ejo, bityo ko tutabura gutaramira mu ngo twizihiza urwatubyaye.”

Karasira yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Tabara’ isaba Imana kuba hafi isi kubera ibihe irimo bya COVID-19.

Uretse umuziki, umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie baheruka kurushinga muri Gicurasi uyu mwaka, mu minsi ishize batangije ikigega kigamije gufasha abana b’abahanga ariko bafite ubushobozi buke butuma batiga neza.

Ni ikigega kizajya gifasha abana batishoboye kwiga mu mashuri yisumbuye ndetse aba bombi bakanabafasha kubona kaminuza nziza bakwigamo bagakomeza kwiyungura ubumenyi.

Gitangizwa, Clarisse Karasira mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko bateganya kubikorera mu Rwanda no mu Burundi. Iki kigega cyabo bacyise Dejoie Africa Education Fund (DAEF).

Karasira yasohoye indirimbo yakoze bigwizemo uruhare n'Inteko y'Umuco Nyarwanada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .