Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeraniye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ubaye nyuma y’uko tariki 08 Mutarama 2021, Ifashabayo yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko yamubera umugore.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko amakuru agera kuri IGIHE, ahamya ko bateganya no gusezerana imbere y’Imana bakanakira inshuti n’abavandimwe mu gihe icyorezo Covid-19 cyaba gitanze agahenge.
Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.
Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.
Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.
Mu mpera z’umwaka ushize, Ifashabayo yari mu b’imbere bategurira umukunzi we igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere nubwo cyakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda Covid-19.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!