Cindy yasabye leta gufunga abasore basohora amafoto y’abakobwa bambaye ubusa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kamena 2018 saa 12:24
Yasuwe :
3 2

Cinderella Sanyu[Cindy] yashavujwe bikomeye n’ibyabaye ku munyamideli Judith Heard Kantengwa ukomoka mu Rwanda uherutse gushyirwa hanze yambaye ubusa.

Mu cyumweru gishize nibwo amafoto y’ubwambure bwa Judith Heard yatangiye gusakara ndetse abantu bakomeje kuyahanahana ku mbuga zirimo WhatsApp.
Iby’aya mafoto n’uburyo yagiye hanze byarakaje Komite ishinzwe gucunga no guhangana n’abakwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni muri Uganda ndetse kugeza ubu polisi yahise itangira gushakisha Judith Heard ngo abibazwe.

Ni nyuma gato y’uko iyi komite iyobowe na Dr. Annette Kezaabu Kasimbazi yikomye imyambarire ya Sheebah Karungi kuko ‘ihabanye n’umuco wa Uganda’ ndetse ko ikwirakwiza ingeso mbi muri iki gihugu.

Mu mafoto mashya ya Judith Heard yashyizwe ahagaraga, hari aho yicaye atandukanyije amaguru yikinga akenda gato gahishe ku gitsina n’amabere gusa afashe ikirahuri cy’inzoga anatumura itabi. Akijya hanze yavuze ko uwayasohoye ‘ari umugome ugamije kubangamira ibikorwa bye no kumwambika isura mbi’.

Chimp Reports yatangaje ko ibyabaye kuri Judith Heard abiganjemo ibyamamare by’abagore muri Uganda babifashe nk’ubugambanyi yakorewe. Cindy Sanyu uririmba we yasabye Minisitiri ushinzwe Amahame Ngengamyitwarire n’Ubusugire, Fr. Simon Lokodo guhagurukira iki kibazo akareba impande zose.

Yagize ati “Ntabwo ari ikintu kitureba twebwe abagore gusa, ubu kirareba impande ebyiri, abakunzi bacu bakwiye kudufasha kuva muri ibi bintu. Ni mwe mudusaba ko twifotoza twambaye ubusa hanyuma mugahindukira mukajya kwereka rubanda.”

Yavuze ko yababajwe bikomeye n’ibyabaye kuri Judith Heard ndetse asaba leta ko yakurikirana ababikoze. By’umwihariko, Cindy yasabye inzego bireba kujya zifunga abasore bafotora abakunzi babo bambaye ubusa barangiza bagasohora ayo mafoto ari nabyo byabaye kuri Heard.

Yagize ati “Ntabwo ari byo, ndetse bikwiye guhagarara. Abantu bakwiye gufungwa kubera ibi bintu. Nifatanyije na Judith Heard kuko nanjye nigeze kuba mu bihe nk’ibi.”

Cindy Sanyu atangaje ibi nyuma y’uko mu myaka yashize ikinyamakuru Red Pepper cyashyize hanze amafoto y’uyu mugore yambaye ubusa, aya yafashwe n’umwe mu bagabo bagiranye na we ibihe byiza mu rukundo.

Cindy yasabye inzego bireba kujya zifunga abasore bafotora abakunzi babo bambaye ubusa barangiza bagasohora ayo mafoto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza