00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chrisy Neat yinjiranye mu muziki intego yo gufasha abahanzikazi bajujubijwe na ruswa y’igitsina

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu barangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo, kuri ubu akaba yinjiye mu byo gutunganya indirimbo z’abahanzi (music production) umwuga usanzwe wihariwe n’abagabo mu Rwanda.

Uyu mubyeyi uherutse kurushinga , avuga ko gukora indirimbo no kuzitunganya ari byo yize mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Icyakora nubwo yabyize, ishyaka ryo kubikora ahamya ko yaritewe n’ubuhamya bw’abakobwa bakunze kugaragaza ko gukora umuziki biba bitaboroheye mu gihe basabwa ruswa ishingiye ku gitsina.

Ni kenshi hakunze kuvugwa ko mu ma studio akorerwamo umuziki bamwe mu ba producers basaba abahanzikazi ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo indirimbo zabo zisohoke ku gihe kandi zikoze neza.

Aya makuru rero Chrisy Neat yabwiye IGIHE ko na we yakunze kuyumva, bityo nk’umwe mu bigaga umuziki yiha intego ko yakora ibishoboka byose abajujubijwe n’iyi mico ya bamwe mu ba ‘Producers’ bakagira aho bakorera kandi bisanzuye.

Ati “Kuva kera turi ku ishuri twumvaga inkuru z’abana b’abakobwa barangiza kwiga ariko gukora umuziki bikabananira, twaganira bakatubwira ko bagorwa n’ibyo basabwa kugira ngo babashe kuwukora neza. Ntakubeshye ibyo ni byo byanteye imbaraga zo kuvuga ngo reka mbijyemo.”

Uyu mubyeyi avuga ko nubwo atari aba ‘producers’ bose bakora aya makosa, ariko nibura kuba ahari kandi umuziki akora umeze nk’uwo abo bagabo bakora yibaza ko abakobwa by’umwihariko babonye aho bazajya bakorera bisanzuye.

Chrisy Neat warangije amasomo ye mu 2018 avuga ko bitamukundiye ko ahita atangira gushyira mu bikorwa ibyo yize kuko yari afite akazi kamusaba kutabivanga, icyakora nyuma y’uko amasezerano arangiye bakayavugurura, kuri ubu ahamya ko yahaye umuziki umwanya uhagije.

Uretse gufasha abandi bahanzi akabakorera indirimbo, kugeza ubu ni na we ubwe uri kwikorera ku giti cye cyane ko abihuza no kuririmba.

Magingo aya Chrisy Neat afite indirimbo amaze iminsi asohoye yitwa ‘Ikibondo’ igiye gukurikirwa n’izindi nyinshi afite mu bubiko cyane ko amaze imyaka hafi itatu yikorera.

Kimwe n’abandi benshi batangira gukora no gutunganya indirimbo z’abahanzi Chrisy Neat afite indoto zo gukorana n’abahanzi bamaze kubaka izina bose mu muziki w’u Rwanda ariko by’umwihariko akifuza gukorana na Bruce Melodie kimwe na Dj Pius.

Ikiganiro na Chrisy Neat

Indirimbo ’Ikibondo’ ya Chris Neat

Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat yinjiye mu by'umuziki neza nyuma yo kurushinga
Chrisy Neat yinjiye mu byo gukora no gutunganya indirimbo z'abahanzi
Chrisy Neat afite ubuhanga mu gucurunga Piano, ibintu ahamya ko yakuze arebera kuri Alicia Keys
Ahamya ko kwinjira mu yo gukora no gutunganya indirimbo bizaba umugisha ku bahanzikazi bari barajujubijwe na ruswa ishingiye ku gitsina ikunze gusabirwa mu ma studio
Icyakora nubwo yiteguye gufasha abakobwa, ntibikuraho ko n'abahungu bakorana kandi neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .