Christopher yahaye isezerano rikomeye umubyeyi we uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Mutarama 2021 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Ku wa 21 Mutarama 2021 nibwo inkuru y’incamugongo yakwiriye hose ko umuhanzi Christopher yapfushije umubyeyi we. Bwa mbere avuga ku rupfu rw’umubyeyi we, uyu muhanzi yamusezeranyije kwita ku muryango usigaye.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram ku munsi we w’amavuko, Christopher yavuze amagambo akomeye ku mubyeyi we uherutse kwitaba Imana amuha isezerano ryo kuzita ku muryango we usigaye.

Ati “Mubyeyi, n’ubu sindasobanukirwa! Ubuzima bwanjye ntacyo buri cyo udahari. Sinigeze ngira icyo mvuga mbere kuko nari ntarabona icyo kuvuga.”

Yakomeje agira ati “Ku munsi wanjye w’amavuko, nibwo twahuye bwa mbere, ndumva aricyo gihe cyiza cyo kukubwira uko niyumva ubu.”

Uyu musore yavuze ko atazigera yibagirwa urwibutso rw’umubyeyi we kuva mu bwana kugeza abaye umusore mukuru. Yagarutse ku bihe binyuranye banyuranyemo byaranzwe n’ibyishimo by’umwana n’umubyeyi.

Muri iyi nyandiko, Christopher yavuze ko nubwo igihe kitaraba kinini abuze umubyeyi we ariko yatangiye kumukumbura, ashimira Imana yamumuhaye nk’umubyeyi we.

Christopher yahaye isezerano rikomeye umubyeyi we amwizeza kuzita ku muryango usigaye, ati “Nkwijeje ko nzita kuri data n’abavandimwe banjye, nzaharanira kuguhesha ishema kandi ni yo ntego yanjye ya mbere.”

Christopher yasoje inyandiko ye asaba Imana kwakirana ineza roho y’umubyeyi we, amusabira iruhuko ridashira ryuzuye umunezero.

Abantu banyuranye biganjemo abanyamuziki n’abafite aho bahuriye nawo, bahise baboneraho kwihanganisha uyu musore mu butumwa bwakurikiye iyi nyandiko.

Christopher Muneza yavutse ku wa 30 Mutarama 1994 (bivuze ko ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 27). Avuka kuri Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas (ari nawe uherutse kwitaba Imana).

Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu, yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, iki gihe yaririmbaga muri korali y’abana agenda azamuka gahoro gahoro.

Mu 2009 nibwo bwa mbere yagerageje gukora indirimbo ahera ku yo yise ‘Bye Bye’ nubwo itasohotse kuko itari ikoze neza.

Uyu muhanzi yaje kwitabira amarushanwa yari yateguwe na Ishimwe Clement washinze Kina Music, birangira anayatsinze aba umwe mu bahanzi binjiye muri iyi nzu yafashije abatari bake.

Mu 2016 yafashe icyemezo cyo gutandukana na Kina Music atangira kwikorana umuziki kugeza magingo aya.

Isezerano rya Christopher ku mubyeyi we uherutse kwitaba Imana
Christopher wujuje imyaka 27 yasezeranyije umubyeyi we ko azita ku muryango we uko ashoboye kose
Byasabye icyumweru kirenga kugira ngo abashe kugira icyo avuga nyuma y'urupfu rw'umubyeyi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .