00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Hat ageze kure album ye ya mbere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Hategekimana Sulaiman umaze kumenyekana ku izina rya Chris Hat, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Diva" yizeza abakunzi b’ibihangano bye kubaha album mu mwaka utaha wa 2022.

Indirimbo nshya ya Chris Hat yagiye hanze kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021, itunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Uyu muhanzi wari umaze hafi amezi abiri adashyira hanze indirimbo, yavuze ko ari gutegura album ndetse mu minsi iri imbere agiye kujya ashyira hanze indirimbo imwe nibura buri kwezi.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati "Ndimo gutegura album yanjye ya mbere, ni ibintu turimo gukoraho na Decent Entertainment [iyobowe na Muyoboke Alexis] irebera inyungu zanjye mu bijyanye na muzika."

Chris Hat avuga ko mu gihe nta gihindutse album ye izaba yarangiye mu mpeshyi y’umwaka utaha aho azahita ayimurikira Abanyarwanda.

Indirimbo nshya yise "Diva" yatunganyirijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho muri ISHUSHO Studio, ikorwaho na Niz Beatz watunganyije amajwi mu gihe amashusho yakozwe na Fayzo Pro afatanyije na Nzenze.

Ni indirimbo ivuga ku nkuru y’umusore uba ukundana n’umukobwa aho aba amubwira ko amuhagije, yanyuzwe n’urukundo amuha umunsi ku munsi nawe akamwizeza kutazahinduka.

Chris Hat kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo iyo yahereyeho yise ’Niko Yaje, Burundu, Amahirwe ndetse na Diva yashyize hanze.

Chris Hat ageze kure album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .