00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Brown na Drake bashinjwe kwiba indirimbo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Abaririmbyi Christopher Maurice Brown wamenyekanye nka Chris Brown na Aubrey Drake Graham wamenyekanye nka Drake barashinjwa gushishura indirimbo ‘No Guidance’ bahuriyemo.

Aba bahanzi bashinjwa na Brandon Cooper ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Mr. Cooper na Producer Timothy Valentine wiyita Drum’n Skillz kuba barakoze iyi ndirimbo yabo bayikomoye ku yitwa ‘I Love Your Dress’, kandi bakaba nta burenganzira bari batse ba nyirayo.

TMZ yatangaje ko impapuro zajyanywe mu rukiko yabonye, zigaragaza ko iyi ndirimbo yagiye hanze mbere ho imyaka itatu y’uko ‘No Guidance’ ya Chris Brown na Drake ijya hanze. Bavuga ko yaba injyana, amagambo ndetse n’uko igenda byose byakuwe ku ndirimbo ‘I Love Your Dress’.

Cooper na Valentine bavuga ko batwawe indirimbo ndetse bakaba bashaka impozamarira.

Amashusho ya ‘No Guidance’ ya Chris Brown na Drake amaze kurebwa n’abasaga miliyoni 370 mu gihe iya Mr Cooper imaze kurebwa n’ibihumbi 60.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .