Chorale de Kigali yabonye abayobozi bashya barangajwe imbere na Dr Byiringiro Jean Claude

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Kamena 2019 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Chorale de Kigali imaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wanditse mu buryo bw’amanota, yatoye abayobozi bashya, aho Dr Byiringiro Jean Claude yatorewe kuyiyobora imyaka ibiri asimbuye Dr Albert Nzayisenga, wari urangije manda ye.

Aya matora yabaye kuri iki Cyumweru, yasize Dr Byiringiro atowe nka Perezida wa Chorale de Kigali, Rukundo Charles Lwanga, aba Visi Perezida wa Mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari, Hodari Jean Claude atorerwa kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe tekiniki n’imyitwarire.

Umunyamabanga Mukuru yabaye Bigango Valentin, Umunyamabanga wungirije aba Utembinema Germaine, Umubitsi mukuru aba Turayishimye Leandre, Umubitsi wungirije aba Mfituwampaye Eristarque, naho abajyanama baba Dr. Mugenzi Dominique Savio na Dr. Albert Nzayisenga.

Nyuma yo gutorwa Dr Jean Claude Byiringiro, usanzwe ari umuganga uvura indwara z’amagufa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yabwiye IGIHE ko ari umwanya ahawe ngo atange umusanzu we mu gukomeza kubaka umuryango wa Chorale de Kigali.

Ati “Nabyakiriye neza, ni inshingano umuntu aba ahawe zo kugira ngo nawe agire umusanzu azana mu kubaka umuryango. Ni umwanya wo kugira ngo nanjye nzane uruhare rwanjye kugira ngo twubake umuryango dukunda twese”.

Dr Byiringiro yongeyeho ko icyo we na komite ye bashyize imbere ari ukubakira ku byagezweho hanyuma bakareba n’indi ntambwe bateza umuryango, bagerageza kuwubaka birenzeho mu buryo bwa tekiniki ndetse no mu myubakire y’umuryango uhamye.

Dr. Byiringiro Jean Claude ni umuririmbyi wa Chorale kuva hambere kuko ayimazemo imyaka irenga 20. Ni umwe mu bahimbyi bakomeye Chorale de Kigali ifite uyu munsi. Afite ubunararobonye mu buyobozi kuko atari n’ubwa mbere ayoboye Chorale de Kigali.

Uyu mugabo uzwiho kugira gahunda mu byo akora kandi akagaragaza ubwitange mu bikorwa by’umuryango, ni ikimenyabose cyane cyane mu bakunda n’abaririmba umuziki wanditse ku manota mu Rwanda, kubera ibihangano bye bikundwa na benshi, birimo ubuhanga kandi biryohera amatwi n’umutima.

Rukundo Charles Lwanga wari muri manda isoje ikivi ariko akaba yongeye kugirirwa icyizere, yabwiye IGIHE ko yishimiye icyizere yongeye kugirirwa n’abanyamuryango ba Chorale de Kigali, n’ikipe bazakorana y’abanyamurava kandi bakunda umuryango.

Ati “Nizeye ko ingufu zacu twese zizatugeza kuri byinshi dufatanyije n’abanyamuryango ba Chorale de Kigali”.

Yakomeje avuga ko icyo bashyize imbere ari ugukomeza guteza imbere Chorale de Kigali haba mu kuzamura mu rwego rwa tekiniki ya muzika baririmba ndetse no mu miyoborere n’imyitwarire by’abanyamuryango.

Ibikorwa byihutirwa iyi komite ishyize imbere harimo gutegura igitaramo cya 2019 cyane cyane bashaka ahantu hagari hazatuma bakira abazakitabira. Iki gitaramo giteganyijwe kuwa 22 Ukuboza 2019.

Chorale de Kigali ubu ifite abanyamuryango bageze ku 140. Muri bo 80% ni urubyiruko. Ubu abanyamuryango barakora ibikorwa byabo buri munsi biteza imbere umuryango. Harimo kwitabira imyitozo yo kuririmba, kuririmba Misa mu maparuwasi atandukanye no kuririmba mu birori baba batumiwemo nka Misa z’ubukwe no mu yindi mihango itandukanye.

Ubu Chorale de Kigali imaze kumenyekana cyane ugereranyije na mbere bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu isakazamakuru hakoreshejwe cyane imbuga nkoranyambaga aho Chorale de Kigali ikurikirwa na benshi.

Zimwe mu ndirimbo za Dr Byiringiro Jean Claude zaririmbwe na Chorale de Kigali

Nzakwereka aho yashibutse

Amahoro nyayo

Uhoraho nyirimitsindo

Dr Jean Claude Byiringiro watorewe kuyobora Chorale de Kigali avuga ko aje gukomereza ku byo abandi bagezeho
Bamwe mu bagize komite yatorewe kuyobora Chorale de Kigali
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali mu gitaramo cya Noheli cyabaye umwaka ushize
Chorale de Kigali imaze kwandika izina mu kuririmba muzika yanditse ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza