00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chelsea FC yoherereje impano abafana bayo bo mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Gicurasi 2021 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Abafana ba Chelsea FC mu Rwanda bashyikirijwe impano bagenewe n’ikipe yabo, irimo ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu gufana ndetse n’amakarita y’abafana bemewe ku rwego rw’Isi.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, kibera ahasanzwe hari ibiro by’abakunzi ba Chelsea mu Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, ndetse cyitabirwa n’abagize Komite Nyobozi y’abahagarariye abandi.

Ibikoresho bahawe, ni imyenda ifite ibirango by’iyi kipe, hakabamo amakarita azafasha kwandika abandi bafana kugira ngo ikipe ibamenye, harimo kandi amadarapo y’iyi kipe, ibitabo n’ibindi.

Kalisa Fidèle uyobora Ihuriro ry’abakunzi ba Chelsea mu Mujyi wa Kigali (Kigali Official Supporters Club), yavuze ko bishimira ibi bikoresho bohererejwe n’ubuyobozi bwa Chelsea, kandi ko bizabafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Usibye ibi bikoresho, Kalisa yanagarutse kandi ku mpano baherutse kugenerwa na Didier Drogba y’amatike atanu yo kurebera umupira ku kibuga cy’iyi kipe ariko ataratanzwe.

Kalisa yagize ati “Amatike Drogba yari yatwemereye yari ayo kureba umukino wa Chelsea na Everton, icyo gihe hahise haduka icyorezo cya Covid-19 bituma abari bayemerewe batabasha kujyayo. Turamushimira ubufatanye bwacu nawe kandi n’impano twakiriye turabizi ko harimo n’ijambo rye.”

Kugeza ubu, abakunzi ba Chelsea mu Rwanda bamaze kugera ku bihumbi 21, bakaba bahura kabiri mu mwaka mu rwego rwo gukora Inteko Rusange ibahuza ku rwego rw’igihugu.

Impano z'ibikoresho binyuranye ni zo zagenewe abakunzi ba Chelsea FC mu Rwanda
Abafana bo mu Rwanda bishimiye impano bashyikirijwe
Kalisa Fidèle uyobora Ihuriro ry’Abakunzi ba Chelsea mu Mujyi wa Kigali (Kigali Official Supporters Club) yavuze ko yishimiye impano bagenewe n'ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .