Charly & Nina bagiye kumurika album ya mbere ivuga ku mbaraga z’umugore

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Abaririmbyi Charly na Nina bagezweho muri iki gihe, bagiye gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika album ya mbere yabo nyuma y’imyaka itatu biyemeje guhuza imbaraga bagakorana umuziki.

Charlotte Rulinda [uzwi nka Charly] na Fatuma Muhoza [Nina] bamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Indoro’ bahuriyemo na Big Farious igakundwa mu gihugu hose ndetse ikanabambutsa imipaka mu bihugu bituranye n’u Rwanda, bakomereje ku yitwa ’Agatege’, ’Face 2 Face’, na ’Owooma’ zakunzwe.

Aba bahanzi bari bamaze iminsi basohoye indirimbo yitwa ’Zahabu’ ifite amashusho yakiriwe neza, batangaje umushinga mushya bafite wo kumurika album yabo ya mbere izagaragaraho indirimbo 10 zirimo izisanzwe zizwi n’izindi nshyashya zitarasohoka. Bayise ’Imbaraga’, izaba ivuga ku bushobozi bw’umugore mu iterambere.

Muyoboke Alex ureberera inyungu zabo yabwiye IGIHE ko imyiteguro y’iki gitaramo bayigeze kure ndetse kikaba giteguwe mu buryo bwihariye cyane ko ari icy’aba bahanzi ubwabo bitandukanye n’uburyo busanzwe aho baba batumiwe.

Yavuze ko imirimo yo gutunganya album yamaze kunozwa ndetse asobanura impamvu nyamukuru bahisemo kuvuga ku mbaraga z’umugore mu iterambere.

Yagize ati "Nta kindi twabikoreye, burya igihe cyose umuntu iyo akoze ikintu cyiza kiragaragara. Impamvu twayise ’Imbaraga’ z’umugore, umugore arashoboye, ngirango n’igihugu cyacu kiri mu bya mbere ndetse kikaba icya mbere gifite abagore benshi mu buyobozi. Ni ukuvuga ko umukobwa arashoboye, avamo umubyeyi urerera u Rwanda."

Yongeyeho ati "Muzagenda mubyumva mu ndirimbo yacu dufite nshyashya yitwa ’Dufite Imbaraga’. Ni indirimbo aba bakobwa bitayeho cyane imaze igihe muri ’studio’, ni nayo twitiriye album ivuga ku ngufu z’umugore mu bwenge, mu mitekerereze, wa mugore wambyaye, wakubyaye, wabyaye Perezida wa Repubulika, umugore urerera u Rwanda. Ni icyo twashatse kuvuga kuri iyi album."

Muyoboke avuga ko bamaze kwemeza ahazabera igitaramo ariko bakaba hari ibigitunganywa naho hakazamenyekana mu minsi iri imbere ndetse ngo hari n’umugambi wo kwegereza ibitaramo abatuye hirya no hino mu ntara.

Yagize ati "Twanatekereje ko dushobora kujya n’ahandi mu ntara, album ikagera ku bantu bose, bakabona igitaramo cya Charly na Nina atari kwa kundi batumirwa mu bitaramo runaka kubera ko ari bo bagezweho, ubu ni igitaramo cyabo."

Yakomeje agira ati "Iyi album izaba igizwe n’indirimbo icumi zizaba ziyiriho, mu zo bamaze gushyira hanze zose tuzakuramo nke zizayigaragaraho izindi muzazibona ni nshyashya zizaba ziri kuri iyi album. By’umwihariko indirimbo ’Dufite Imbaraga’ izaba ivuga ku bushobozi bw’umugore w’Umunyarwanda, w’umunyafurika mu iterambere rusange ku Isi."

Aba bahanzi bombi bamaze imyaka itatu bakorana umuziki

Charly na Nina bagiye gukora igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere nyuma y’iminsi bakoranye ikindi gikomeye na Seyi Shay uri mu bakobwa bafite umuziki ukunzwe muri Nigeria ndetse n’icyo bakoranye na Runtown uri mu bakomeye muri Afurika.

Biteganyijwe ko ’Imbaraga’, album ya mbere ya Charly na Nina bazayimurika ku itariki 1 Ukuboza 2017.

Charly &Nina baherutse guhurira na Sey Shay mu gitaramo yakoreye muri Serena Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza