Charly na Nina bateguriwe igitaramo gikomeye mu Buholandi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 Kamena 2018 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Charly na Nina bagiye gutaramira mu Buholandi nyuma y’ibindi bitaramo bakoreye mu bihugu bitandukanye by’u Burayi bakishimirwa bidasanzwe n’Abanyarwanda bahatuye.

Charly na Nina bagiye mu Burayi mu mpera za Mata 2018, bagiye kuhakorera urugendo rw’ibitaramo bizenguruka mu bihugu bitandukanye by’uyu mugabane. Ibitaramo bimwe babikoze bafatanya na Makanyaga Abdul, icya nyuma bahuriyemo ni icyabereye mu Busuwisi kuwa 26 Gicurasi 2018.

Aba bakobwa baheruka gukorera igitaramo mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark kuwa 9 Kamena 2018, bakiriwe na benshi mu Banyarwanda batuye muri iki gihugu n’inshuti zabo.

Ubu bateguriwe ikindi gitaramo gikomeye kizabera mu Buholandi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018. Igitaramo kizaba ari Live, biteganyijwe ko kizabera kuri Gijnstraat, 27 – 2299 GB Rijswijk.

Mu kiganiro na IGIHE, Karekezi Justin uyobora Team Production yatumiye aba bahanzi yagize ati “Iki gitaramo cyo mu Buholandi cyateguwe neza cyane ndizeza abazacyitabira ko kizaba kiri ku rwego rwo hejuru. Dufatanyije n’Abanyarwanda bo mu Buholandi bazwiho gutegura gahunda zihuza abantu benshi nk’uko byagiye bigaragara mu bihe bishize, twishimiye ko Charly na Nina bagiye kuhataramira muri iyi gahunda twise European Tour.”

Charly na Nina hano bari mu gitaramo bakoreye i Bruxelles

Karekezi yakomeje avuga ko mbere yo gusoza European Tour , Charly na Nina basigaje gukora ibitaramo mu iserukiramuco rizaba tariki ya 15 Kamena mu Mujyi wa Bruxelles, , bugacya bakomereza mu Buholandi; ku itariki ya 30 bazasubira i Bruxelles naho tariki ya 7 Nyakanga bataramire muri Oslo ari naho bazasozereza.

Ati “Narishimye cyane kuko ni ubwa mbere abahanzi b’abanyarwanda bazenguruka u Burayi hafi bwose, bikaba ku giti cyabo byarabagiriye akamaro, ndetse n’abanyarwanda babakira bikabakumbuza u Rwanda, bikaba umwanya mwiza wo gusabana.”

Mu bindi bitaramo aba bahanzi bakoze bikishimirwa cyane, harimo icyabimburiye ibindi cyabereye mu Bubiligi tariki ya 5 Gicurasi, nyuma bakomereje i Lille, Paris, Suisse, Suede, Finland na Denmark.

Amwe mu mafoto yerekana uko byagenze muri Suède

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza