Charly na Nina bashyigikiwe bikomeye mu gitaramo cyo kumurika album ‘Imbaraga’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 10:34
Yasuwe :
1 0

Abakunzi b’umuziki bari bakubise buzuye muri Camp Kigali ahabereye igitaramo gikomeye cyo kumurika album ‘Imbaraga’ yakozwe n’abakobwa bafite ubuhanga mu kuririmba, Charly na Nina.

Igitaramo cyo kumurika album ’Imbaraga’ ya Charly na Nina cyabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa 1 Ukuboza 2017 muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali). Ni igitaramo cyari kimaze igihe gitegerejwe, cyari cyakoranyirije hamwe abakunzi b’umuziki barenga ibihumbi bibiri.

Muri iki gitaramo Charlotte Rulinda [uzwi nka Charly] na Fatuma Muhoza [Nina] bari bafite intego yo kwerekana ‘imbaraga z’umugore n’ubushobozi bwe mu iterambere ry’igihugu’ bakoresheje umuziki.

Charly na mugenzi we Nina bifashishije abahanzi bakunzwe mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba nka Juliana Kanyomozi wo muri Uganda ndetse na Big Farious, umwe mu bakomeye mu Burundi.

Igitaramo cya Charly na Nina cyari kimaze igihe kinini cyamamazwa ndetse kiri mu byari bizwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku buryo ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru butatunguranye. Charly&Nina ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda babashyigikiye baririmbye mu buryo bwa live ndetse bigaragaza nk’abamaze kugera kure mu miririmbire; byageze kuri Juliana benshi bagwa mu kantu kuko yacurangiye kuri CD ibintu bitakigezweho i Kigali.

Charly na Nina baririmbye mu byiciro bitatu, bwa mbere baje bibutsa abantu indirimbo zabo bahereyeho mu mwaka wa 2014 bakihuriza hamwe nk’itsinda; ku nshuro ya kabiri baririmbye bahereye ku ndirimbo yabo nshya irimo ubutumwa buvuga ‘imbaraga z’umugore’ bahita bafata akaruhuko bajya kwicara mu bafana bareba uburyo Juliana yaririmbye.

Kanyomozi uzwiho ubuhanga mu kugorora ijwi asa n’uwatunguranye kuko agihamagarwa benshi bazamuye amajwi bumvikanisha ko bari bamufitiye amashyushyu ariko agishyiramo CD bamwe bacitse intege gusa ntibyabujije abantu kubyina no kumwereka ko bamwishimiye.

Ubwo Juliana Kanyomozi yaririmbaga akoresheje CD hari bamwe bahisemo gusohoka ngo kuko ‘batajya bagubwa neza n’umuziki w’ubu bwoko’. Yacuranze indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda nka ‘Woman’, ‘Kibaluma’ n’izindi; buri uko yasozaga indirimbo yabanzaga akaririmba mu ijwi rye bwite hanyuma akabwira Dj akarekura indi ndirimbo.

Big Farious na we ntiyanyuranyije n’ibya Juliana, yacurangiye kuri CD nyinshi mu ndirimbo ze nka ‘Munyana’, ‘Ndakumisinze’ n’izindi zakanyujijeho mu Rwanda mu myaka icumi ishize.

Yaje kwakira Charly na Nina baririmbana iyitwa ’Indoro’ bahuriyemo bikanatuma aba bakobwa bakundwa by’ikirenga. Nyuma Charly na Nina bahise baririmba iza nyuma zasoje igitaramo ariko bakora live ijana ku ijana nk’uko bari babitangiye kuva kare.

Charly na Nina bakoresheje imbaraga zikomeye mu kuririmba ndetse bari bafite abafana benshi, aho igitaramo cyabereye muri Camp Kigali hari hakubise huzuye ku buryo hari n’ababonye hasendereye cyane bagahitamo gutaha batarebye igitaramo. Mu mitegurire bari bariteguye bishoboka babifashijwemo na MTN wari umuterankunga mukuru.

Charly na Nina bamuritse album ya mbere bise 'Imbaraga'

Muri iki gitaramo hanerekaniwemo filime mbarankuru ku rugendo rwa Charly na Nina mu muziki. Bagarutse ku buryo mu 2010 Charly yatangiye afasha abahanzi nka Miss Jojo, Kitoko na Alpha, Nina we yatangiye kuririmba mu 2009 aririmbira muri za Hotel aho baba basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi.

Mu ntangiriro za 2014 nibwo bahuje imbaraga biyemeza kuba itsinda rikora mu buryo bufite intego kandi ‘bemeje ko icyo bifuje cyatangiye kugerwaho’.

Andy Bumuntu yishimiwe muri iki gitaramo
Dj Pius na we yaririmbye mu buryo bwa live indirimbo ze nka 'Agatako', 'Play It Again' n'izindi
Aba bakobwa bari bafite itsinda ry'ababyinnyi
Abakunzi ba Charly na Nina baje bitwaje ibyapa
Buravan, umwe mu bahanzi bafite ubuhanga bukomeye ku kuririmba live
Uncle Austin yafashije Buravan muri iki gitaramo
Nkusi Arthur yayoboye iki gitaramo yifashishije n'impano ye yo gusetsa
Charly ubusanzwe witwa Charlotte Rulinda
Nina ubusanzwe witwa Fatuma Muhoza
Aba bakobwa bagaragaje ubuhanga mu kuririmba live
Ihema rya Camp Kigali ryari ryakubise ryuzuye
Ubwo baririmbaga mu cyiciro cya kabiri bafashe umwanya begera abafana
Jules Sentore ari mu bahanzi baje kureba iki gitaramo
Umuziki wacurangwaga n'abagize Neptunez Band wari inyuramatwi
Uyu ari mu baryohewe n'umuziki wa Charly na Nina
Anita Pendo wari umaze igihe atagaragara kubera kwibaruka yasubukuye akazi
Nina na Charly bagiye mu bafana ngo barebe Juliana
Juliana yatunguranye aririmbira kuri CD
Big Farious na we yaririmbiye kuri CD

Amafoto: Shyaka Pascal


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza