Charly na Nina bakomereje ibitaramo byabo muri Denmark

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Kamena 2018 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Charly na Nina bagiye gutaramira muri Denmark nyuma y’ibindi bitaramo bakoreye mu bihugu bitandukanye by’u Burayi bakishimirwa bidasanzwe n’Abanyarwanda bahatuye.

Charly na Nina bagiye mu Burayi mu mpera za Mata 2018, bagiye kuhakorera urugendo rw’ibitaramo bizenguruka mu bihugu bitandukanye by’uyu mugabane. Mu bitaramo byabanje bagiye bafatanya na Makanyaga Abdul ubu wagarutse mu Rwanda, icyo baherukaga guhuriramo ni icyabereye mu Busuwisi kuwa 26 Gicurasi 2018.

Aba bakobwa bagiye gutaramira muri Denmark nyuma y’ibindi bitaramo bakoreye mu mijyi itanduka nye uhereye ku cyabimburiye urugendo rwabo ku itariki 5 Gicurasi 2018 ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles.

Ubu, baritegura gutaramana n’Abanyarwanda batuye muri Denmark. Mu kiganiro na IGIHE, Georgette Mujawamariya uri mu bateguye igitaramo cya Charly na Nina muri iki gihugu, yashimangiye ko byashimishije abahatuye kumva ko ‘hari umuhanzi wo mu Rwanda ugiye kubataramira’.

Yagize ati “Abanyarwanda bo muri Diaspora ya hano muri Denmark twishimiye cyane kuzakira Charly na Nina nk’abahanzi b’abanyarwanda kandi nk’abakobwa bagenda berekana ko u Rwanda rwagutse mu buhanzi. Burya abahanzi ni abantu bahuza abantu benshi bakanerekana koko uko umwuka umeze mu gihugu umeze, ari byo twifuza ko bazaza bakadusangiza mu busabane tubatezeho.”

Charly na Nina biteguye igitaramo bazakorera muri Denmark kuri uyu wa Gatandatu

Yemeje ko muri iki gitaramo cya Charly na Nina batumiyemo Abanyarwanda by’umwihariko, hazaba hari n’Abanyafurika bakomoka mu bihugu bitandukanye ndetse n’inshuti zabo zisanzwe zituye ku Mugabane w’u Burayi.

Muri iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Copenhagen ku itariki ya 9 Kamena 2018, hazamurikwamo imideli yakozwe n’uwitwa Mimi Mirage usanzwe ufite iduka ricuruza imyenda ryitwa “Mimi’z Brand new edition Ltd”; uyu azaturuka mu Bubiligi ari naho asanzwe akorera cyane.

Mu gitaramo Charly na Nina bakoreye i Bruxelles barishimiwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza