Chameleone yunze ubumwe na Bobi Wine agereranya Museveni n’utagifite icyo gukorera abaturage

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Bobi Wine na Jose Chameleone baganiriye kuri politiki ya Uganda ndetse n’uko bagiye kunga ubumwe mu gukomeza guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Bobi yanditse ubutumwa burebure yishimira kuba yongeye kuganira na mugenzi we w’umuhanzi ubu banahuje imyumvire mu bijyanye na politiki, aba bombi bahuriye mu rugo rwa Bobi Wine ahitwa Magere nyuma y’imyaka myinshi.

Bobi Wine mu butumwa yashyize hanze yavuze ko baganiriye byinshi birimo ibijyanye n’ibihe bya kera byabo, uko uruganda rw’umuziki ruhagaze muri iki gihe ariko cyane cyane baganira ku hazaza ha Uganda.

Bobi Wine ati “Jose yambwiye ko mu mezi make ashize yafashe umwanzuro wo kwinjira mu mutwe urwanya ubutegetsi wa People Power, nyuma yo kubona ko Perezida Museveni ari uwo gukoresha abandi we ntacyo asigaranye cyo gukorera igihugu.”

“Yabinsubiriyemo ko yaririmbaga indirimbo zisingiza Museveni kubera amafaranga […] ubu akaba yemeranya natwe ko Museveni n’ubutegetsi bwe yasenye igihugu cyacu akaba ari igihe kuri twe nk’igisekuru gishya ngo ducungure igihugu.”

Bobi Wine yakomeje avuga ko yabwiye Chameleone ko koko niba akomeje ari inkuru nziza ku rugendo rutoroshye rwo kurwanya igitugu, ndetse ngo yamubwiye ko yishimiye umwanzuro yafashe wo kuba ku ruhande rw’abaturage, ndetse imbaraga ze zikaba zigiye kuba inyongera ku kuzana impinduka.

Arakomeza ati “Kandi aricuza kuba yaratinze kuza muri People Power. Twemeranyijwe ko ibikorwa bye biri imbere bizerekana itandukaniro.”

Bobi Wine yavuze ko Chameleone yamubwiye byinshi bijyanye n’imigambi ye muri politiki, nawe amubwira ko umwanzuro wa nyuma ugomba gufatwa n’abaturage.

Ati “Nanamugiriye inama ko agomba kugira ibikorwa bimwe akora byo kwemeza abaturage, ko koko ari ku ruhande rwabo, byaba mu magambo cyangwa se mu bikorwa. Ibikorwa bye n’ibidufasha byihuse guhirika ingoma y’igitugu azaba ari umwe muri twe. Ibikorwa bye ku rundi ruhande n’ibitinda cyangwa se ntagere kuri misiyo abaturage bazamugenera icyiciro akwiye kujyamo.”

Mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone yagaragaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala mu matora ateganyijwe mu 2021.

Muri Kamena uyu mwaka we na murumuna we Pallasso binjira mu ishyaka rya Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ndetse Chameleone ajya mu gatsiko karwanya Perezida Museveni kayobowe na Bobi Wine kitwa ‘People Power’.

Kuva Chameleone yakwiyomora kuri Museveni, yahise avanwa mu mubare w’abakurikirwaga n’uyu muperezida ku rukuta rwa Twitter.

Chameleone yunze ubumwe na Bobi Wine agereranya Museveni n’utagifite icyo gukorera abaturage
Chameleone aherutse no kujya mu gatsiko k’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni kitwa People Power, kayobowe na Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza