Chameleone na Pallaso binjiye mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 30 Kamena 2019 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone na murumunawe we Pius Mayanja uzwi nka Pallasso binjiye mu ishyaka rya Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Muri uyu mwaka umuhanzi Chameleone nibwo yatangiye kwerekana ubushake bwo kwinjira muri politiki ya Uganda, ubwo yatangazaga ko ashaka kuziyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala mu matora azaba mu mwaka utaha.

Aherutse no kujya mu gatsiko k’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni kitwa People Power, kayobowe na Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) na we usanzwe ari umuhanzi.

Ku wa 26 Kamena 2019 Chameleone n’umuvandimwe we Pallaso binjiye ku mugaragaro mu ishyaka rya Democratic Party rimaze igihe kinini ribayeho muri Uganda.

Mu itangazo bashyize ku rubuga rwa Twitter, Ubuyobozi bwa Democratic Party bwemeje ko buzafasha Chameleone kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala mu gihe Pallaso we aziyamamariza kuba umudepite uhagarariye Intara ya Kawempe y’Amajyepfo.

Bivugwa ko mu matora y’umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Chameleone azahangana na Elias Lukwago usanzwe uyobora uyu mujyi akanaba umurwanashyaka wa Democratic Party.

Chameleone yifatanyije n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni nyuma y’aho yahoze ari mu gatsiko k’abahanzi bayobowe na Bebe Cool bamunambyeho, aho bakunze kugaragara bamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza kongera gutegeka Uganda.

Chameleone aherutse no kujya mu gatsiko k’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni kitwa People Power, kayobowe na Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza