Cécile Kayirebwa yavuze byihariye ku gitaramo yatumiwemo muri Amerika

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 Kanama 2018 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Cécile Kayirebwa, uri mu ba mbere babirambyemo imyaka myinshi ageze kure imyiteguro y’igitaramo cy’amahoro yatumiwemo mu Mujyi wa Indianapolis muri Amerika.

Kayirebwa, ni uwa mbere mu babyeyi bagikora umuziki kandi bakunzwe mu buryo bukomeye n’Abanyarwanda mu bice bitandukanye ku Isi. Ubu yatumiwe mu gitaramo cyitiwe amahoro “Peace Concert”, azaririmbana n’itorero Hoza Dance Troupe risanzwe rikorera muri Indianapolis.

Mu kiganiro na IGIHE, Cécile Kayirebwa wakunzwe bikomeye mu ndirimbo nka ‘Tarihinda’, ‘Impuruza’ n’izindi, yashimangiye ko atazahwema kwitaba abazamutumira bose mu mujyo wo gusakaza umuco nyarwanda biciye mu mbyino ari nako asigira uwo murage abakibyiruka.

Yagize ati “Kuva nahunga u Rwanda mpetse abana babiri nca mu makoro, ntagira pasiporo nyarwanda, hagera ubwo nshaka gusubirayo nkagenda nihishe nk’ingegera cyangwa umunyabyaha, none uyu munsi nkaba ngenda nemye manuka mu ndege y’u Rwanda ku kibuga nkakirwa ntako bisa.”

Yongeraho ati “Igihe Imana ikintije imbaraga nta na rimwe ntazitaba abana bose bazifuza ko mbafasha mu kumenya amateka y’u Rwanda, aho tuvuye naho tugeze, ari abifuza guhozwa nzabahoza ari abashaka kugirwa inama nzayibagira ni byo nita « Umurage » ntacyo nabima rwose.”

Kayirebwa yavuze ko icya mbere kimutera imbaraga zo kwitaba abamuhamagaye bose ngo abasangize ku mateka y’igihugu biciye mu ndirimbo, ngo ni ibihe yaciyemo ashakisha inzira zamugarura mu gihugu ariko akazitirwa n’abatarifuzaga igice kimwe cy’Abanyarwanda bari barameneshejwe bityo akavuga ko mu gihe u Rwanda rufite amahoro, buri wese akaba ajya aho ashaka nta cyamubuza kujya gutaramana n’abamukumbuye.

Ati “Nigeze rwose kugenda nihishe nca za Goma barangarura abadufashaga b’inshuti baducisha za Kamanyora, inzira ndende pe ariko nshaka kugera mu Rwanda, nongera guca za Kanyaru n’ahandi ntabwo nzabyibagirwa. Abana bacu rero bashaka ko amahoro asagamba nk’uko tuyafite ubu rwose ntacyo bazamburana nzemera ngwe mu ndege ngenda aho kwicara ntacyo nkora. Nzabikora kugeza ntakibasha kuva aho nicaye.”

Kayirebwa yiteguye neza kujya gutaramana n'abakunda ibihangano bye muri Indiana

Mu kiganiro na Kalima Kizito uyobora itsinda rya « Peace Center For Forgiveness & Reconciliation » ritegura iki gitaramo na we yashimangiye ko icyitezwe kuri uyu muhanzi ari ubutumwa azaha urubyiruko rwakunze ibihangano bye kuva mu myaka yashize.

Yagize ati “Icyo duteze kuri Kayirebwa muri iyi gahunda ni uguha koko ubutumwa abakiri bato ndetse n’abakuru, by’umwihariko « Hoza Dance Troupe » igizwe n’abana batorezwa muri iyi centre yacu.”

Kalima akomeza agira ati “Uru rubyiruko abenshi barugize babyawe n’ababyeyi bakomerejwe ku mubiri ndetse no ku mutima na Jenoside yakorewe Abatutsi, ari naho hakomoka izina ‘Hoza’”.

Peace Concert, ni igitaramo kizaba gikomeye mu byagiye bitegurwa muri Leta ya Indiana bigahuza abiganjemo Abanyarwanda n’inshuti zabo. Uretse Cécile Kayirebwa, iki gitaramo kizayoborwa na MC Ally Soudy, usanzwe umenyerewe cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo akaba n’umwe mu nkingi za mwamba zateje imbere umuziki ugezweho muri iki gihe mu Rwanda.

Igiciro cyo kwinjira muri iki gitaramo ni amadolari $25 mu gice rusange, $30 hagati, $35 mu gice bita VIP mu gihe mu gice cyisumbuyeho cya VVIP ari amadolari 40.

Ally Soudy wakunzwe cyane mu Rwanda mu gushyushya ibirori na we azaba ahari
Umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi yagiranye ikiganiro na Kayirebwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza