00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cécile Kayirebwa yasohoye igitabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Kanama 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa yashyize hanze igitabo cye cya mbere gikubiyemo bimwe mu bisigo biri mu ndirimbo yahisemo.

Ni igitabo yise ‘Wowe utuma mpimba’. Ni cyo cya mbere cy’uyu muhanzikazi gikubiyemo bimwe mu bisigo biri mu ndirimbo yahisemo. Iki gitabo kiri mu Kinyarwanda ariko mu Ukwakira kizaba cyashyizwe Cyongereza no mu Gifaransa.

Kayirebwa ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, ari mu myanya ya mbere, ukurikije ubuhanga bwe mu miririmbire, ibihangano bifite icyanga ndetse n’ijwi rye rihebuje.

Uyu mubyeyi wavutse mu 1946, yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe icyakora aza kujya muri studio bwa mbere mu 1981 ubwo yari amaze imyaka irenga umunani mu buhungiro.

Kayirebwa yavukiye mu Mujyi wa Kigali aba ari na ho akurira, ageze mu mashuri yisumbuye ni bwo yatangiye kuririmba indirimbo gakondo no guhimba ize bwite yishimisha.

Mu 1973 ibintu byatangiye kumera nabi mu gihugu ahungira mu Bubiligi; aha ni na ho yatangiriye umuziki mu buryo bw’umwuga.

Mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri, Kayirebwa yari amaze gukora album iriho indirimbo 11 zakunzwe bikomeye. Mu ndirimbo zari kuri iyo cassette harimo nka ‘Ikizungerezi’, ‘Marebe atembamo amaribori’, ‘Gikobwa nkwinginge nguhendahende’, ‘Uri mwiza se gaju’ n’izindi.

Akigera i Burayi hagati ya 1975 na 1980, Kayirebwa yashinze itorero Inyange anahamya ko ryamufunguye amaso agatangira gutekereza ku kuririmba nk’umwuga.

Mu 1981 ni bwo yasohoye cassette ya mbere ayikurikiza n’izindi mu 1983 na 1986, ariko mu 1983 yari yaratangiye kwiga ibyerekeye umuziki gakondo wa Kinyarwanda muri Musée Royal d’ Afrique Centrale (Tervuren); naho mu 1984 yatangiye gukorana n’itsinda Bula Sangoma.

Mu 1986 yakinnye muri filime yiswe ‘’Umulisa’’. Mu 1987 yazengurutse u Rwanda na Uganda ari kumwe na Orchestre Ingeri yitabira n’ibirori byo kwibuka Umwami Mutara III Rudahigwa byari byateguwe n’abanyarwanda babaga mu Busuwisi. Mu 1988 nyina yararwaye cyane ahita agaruka mu Rwanda ariko atinzwa mu nzira bituma asanga yitabye Imana.

Mu 1990 yasohoye cassette ye ya kane yise “Ubumanzi” yakunzwe cyane anakora n’ibindi bitaramo byo gufasha imfubyi n’abarwaye SIDA. Mu 1994 nibwo yasohoye album yitwa ‘’Rwanda’’ mu nzu yitwa Globestyle yari ikubiyemo zimwe mu ndirimbo za cassette zabanje.

Kuri iyi album yaririmbaga ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu abana bacyo bagomba kwitangira no kubanamo mu mahoro. Hariho indirimbo nka ‘Rwanamiza’, ‘Tarihinda’, ‘Kana’, ‘Inkindi’, ‘Ndare’, ‘Umunezero’ n’izindi.

Umuntu ushaka kugura igitabo cy’uyu muhanzikazi yakanda hano http://bit.ly/3B1U0wu

Umuhanzikazi Kayirebwa Cécile yasohoye igitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .