00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardi B yibarutse ubuheta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi w’Umunyamerika Belcalis Almánzar wamamaye nka Cardi B yibarutse umwana w’ubuheta yabyaranye n’umugabo we Kiari Cephus uzwi nka Offset usanzwe aba mu itsinda Migos.

Uyu muraperikazi w’imyaka 28 yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yanditse agaragaza ko afite akanyamuneza nyuma yo kwibaruka.

Yashyize kuri uru rubuga ifoto ateruye umwana we ayihekeresha itariki ya 4 Nzeri bivuze ko ariyo yibarutse n’ubwo yahisemo kubitangaza uyu munsi. Yari ari kumwe n’umugabo Offset w’imyaka 29.

Ntabwo uyu muhanzikazi yigeze avuga igitsina cy’umwana yibarutse ariko hari amakuru avuga ko yaba yabyaye umuhungu. Asanzwe undi mwana yabyaranye na Offset n’ubundi w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus.

Muri Nyakanga ni bwo uyu muhanzikazi yari yatangaje ko yenda kwibaruka.

Aba bombi barushinze mu 2017, mu 2020 bari batandukanye ariko baza kwisubiraho.

Offset afite abandi bana batatu yabyaranye n’abandi bakobwa, barimo Jordan ufite imyaka 11, Kody na Kalea bafite imyaka itandatu.

Cardi B n'umugabo we bibarutse ubuheta
Umuraperi Cardi B ubwo yari akuriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .