Cardi B yagejejwe imbere y’urukiko ahakana ibyaha byo birimo gutoteza no kurwana

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 26 Kamena 2019 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Umuraperikazi Cardi B yagejejwe imbere y’urukiko ahakana ibyaha ashinjwa birimo ibyo gutoteza, ubugambanyi no kurwana.

Uyu mugore usanzwe yitwa Belcalis Marlenis Almánzar yitabye urukiko ari kumwe n’umwuganizi we mu by’amategeko, wanze ko ibirego bisomwa mu ruhame.

Cardi we yahakanye ibyo ashinjwa byose. Ati ‘Ndi umwere nyakubahwa.’

Ikinyamakuru Vulture cyanditse ko ku wa Gatanu ubushinjacyaha bwari bwamukoreye dosiye irimo ibyaha byo gutoteza, ubugambanyi no kurwana.

Ibi byaha Cardi B yabikoze tariki 29 Kanama 2018 ubwo yateraga ikirahure cy’inzoga abakozi bo mu kabari kari mu Mujyi wa Queens i New York.

Aba bakozi bo mu kabiri bose baravukana [Rachel na Sarah], imirwano yatangiye ubwo umwe mu bari kumwe na Cardi yabamenagaho inzoga.

Cardi B kandi ngo yaketse ko umugabo we, Offset, yaba yari yakunze umwe muri abo bakobwa bimutera gufuha.

Abandi bareganwa na Cardi ni uwitwa Jackson-Morell wo mu muryango we n’undi witwa Jeffrey Bush.

Cardi B yabwiye umucamanza ko ari umwere

Ubushinjacyaha bw’Umujyi wa Queens bwavuze ko Bush yanywereye mu kabari kitwa Angels tariki 15 Kanama 2018 ari kumwe n’undi mugore, wakuruye imisatsi y’umukobwa wari uri kubakira akanamukubita.

Nyuma haje abandi bagore batatu bafatanya kumutubita. Bush kandi ashinjwa kuba yarafashe amashusho ndetse akitambika abashakaga gukiza.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere y’uko iyi mirwano iba, Cardi na Morel babanje gupanga iki gikorwa mu butumwa bohererazanyije, igihe cyagombaga kubera n’uwo bagomba kwibasira.

Bukomeza buvuga ko tariki 29 Kanama 2018, Cardi B n’abo bareganwa basuzuguye abakozi bo muri aka kabari.

Ahagana saa cyenda z’igitondo, Jackson-Morell yamennye inzoga mu maso y’umukobwa witwa Sarah Wattley ndetse Cardi na Bush babigira batyo. Amacupa yakomerekeje Sarah ku maguru, inzoga zangiza amaso ye.

Abareganwa na Cardi B nabo bahakanye ibyaha bashinjwa. Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo Cardi B yatawe muri yombi ashinjwa gukubita abakozi bo mu kabari. Aramutse ahamwe na kimwe muri ibi byaha yahanishwa igifungo cy’imyaka ine.

Cardi B yagejejwe imbere y'urukiko ahakana ibyaha ashinjwa birimo gutoteza no kurwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza