Kwamamaza

Byumvuhore, Ruremire Focus na Kayirebwa bagiye guhurira mu gitaramo cy’inkera

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 09:58' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuhanzi Ruremire Focus uzwi cyane mu ndirimbo zifite umudiho gakondo wa Kinyarwanda yateguye igitaramo gikomeye yise ‘Inkera y’umubano’ azahuriramo n’abahanzi b’abanyempano Byumvuhore na Cécile Kayirebwa.

Ruremire yaherukaga gutegura igitaramo gikomeye mu mpera za 2014, icyo gihe nabwo yaririmbanye na Byumvuhore, Cécile Kayirebwa na Beni Ngabo Kipeti. Baririmbiye mu bice bitandukanye by’igihugu mu bitaramo byahuruje abantu ibihumbi kuva ku bakibyiruka kugeza ku basheshe akanguhe.

Yateguye ikindi gitaramo kizaba kuwa 30 Ukuboza 2016, aho azafatanya na Byumvuhore ndetse na Kayirebwa n’abandi bahanzi acyumvikana na bo kugeza ubu.

Ati “Ni igitaramo kizaba cyitwa ‘Inkera y’Umubano’, kizitabirwa n’abahanzi cyane cyane abafiranye isano n’umuco, hari n’abandi b’urubyiruko bari hano tuzakorana na bo. Hari abo nteganya nubwo tutari twarangiza kuvugana, Byumvuhore na Kayirebwa bazaba arimo, Masamba na we yamaze kunyemerera, hari n’abandi tukivugana.”

Mu yindi mishinga afite, Ruremire avuga ko yihaye umuhigo wo gusoza umwaka wa 2016 yaramaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo icumi zigize album ya mbere. Yanasohoye amashusho y’iyo yise ‘Muze Twidegembye’, yayihanze agamije guhuriza hamwe mu byishimo Abanyarwanda haba abari mu gihugu n’abari hanze bishimira iterambere u Rwanda rugezeho.

Ati “Ni indirimbo nakoze ngamije guhuza Abanyarwanda haba abari hanze no mu gihugu, twishimira ibyo twagezeho […] Mfite indi mishinga nzasohora vuba, mvuye muri studio mu Mujyi wa Dar es Salaam, nakoranye na Producer Kabano niho nayikoreye mu buryo bw’amajwi, hari n’indi mishinga mfitanye na Bob turi kurangiza.”

Ruremire Focus yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Muze Twidegembye'

Yaherukaga gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndi Uwawe’ nayo yakorewe muri Tanzania. Iyi ndirimbo iri mu cyiciro cy’izihimbaza Imana, avuga ko yayihimbye agamije kuririmbira abanyurwa n’inganzo ye mu byiciro byose.

Byumvuhore agiye kugaruka gucurangira mu Rwanda mu gitaramo kinini

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved