Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bazongere amaze iminsi agaragaza amarangamutima ye ku musore wigaruriye umutima we mu mezi ane ashize.
Mu kiganiri na IGIHE, Bazongere yagize ati “Ni umuntu wari usanzwe ari umukunzi w’ibikorwa byanjye, umunsi umwe yaje kumpamagara ambwira ko ashaka ko dukorana nkamwamamariza ibikorwa bye.”
Yavuze ko kuva igihe batangiye gukoranira ari nabwo ubushuti bwabo bwatangiye, bibasaba imyaka hafi ibiri baziranye bisanzwe mbere y’uko bajya mu by’urukundo.
Nyuma yo gukorana aka kazi, Bazongere avuga ko batangiye kuba inshuti, uyu musore akajya amuba hafi mu mishinga itandukanye yateguraga.
Mu mezi ane ashize, abari inshuti zisanzwe biyemeje kuba abakunzi batangira urugendo rw’urukundo hagati y’inkumi n’umusore.
Bazongere avuga ko ari byinshi byatumye afata icyemezo cyo guhitamo uyu musore, ikiruta ibindi yamukundiye kikaba uburyo akunda ibyo akora ndetse akaba anamushyigikira bigaragara.
Yagize ati “Ni umuntu unshyigikira mu bikorwa byinshi nkora byo gufasha abagore, nawe aramfasha.”
Bazongere afite amateka mabi mu rukundo
Ubwo yari mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, Bazongere Rosine yaje kugira ibyago byo gupfusha Se, bituma we na musaza we basigara bitabwaho na Nyina utari ufite ubushobozi buhagije.
Uyu mukobwa avuga ko kubona umuryango we muri ubwo buzima byatumye areka ishuri yiyemeza kujya gufasha umubyeyi we gushaka uko babaho.
Mu 2014 Rosine yaje kujya muri Uganda yibwira ko ariho azabona ubuzima mu buryo bumworoheye. Yahahuriye n’umugabo wamubeshye ko ari umusore barakundana biza kurangira amuteye inda.
Ati ”Yari yarambeshye ko ari umusore naho afite undi mugore, yifuzaga ko tubana nkaba uwa kabiri.”
Ibi byaje gutuma batandukana abyara atakiri kumwe n’uwamuteye inda. Nyuma yo kwibaruka imfura ye, yagarutse mu Rwanda kuko umugabo yari yamubwiye ko atazamufasha.
Ageze mu Rwanda nibwo yatangiye kwinjira mu bya sinema ari nayo ahugiye cyane muri iki gihe.
Bazongere azwi muri filime zitandukanye zirimo na ’The Hustle’





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!