00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari ibicika mu gitaramo Adekunle Gold yakoreye mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Adekunle Kasoko, wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby yashimishije Abanya-Kigali mu gitaramo cy’akataraboneka yakoreye mu Rwanda.

Ni igitaramo cyiswe ‘Movember Fest’ cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Ugushyingo 2021 cyahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo Gabiro Guitar na Kenny Sol.

Itsinda rya Neptunez Band [Dj Berto & Dj Habz] rizwi mu bitaramo bitandukanye ryavanze umuziki w’abahanzi batandukanye mbere y’uko igitaramo gitangira.

Mu masaha ya saa Moya z’umugoroba ni bwo Neptunez Band yagiye ku rubyiniro. isubiramo indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye ku isi.

Hakurikiyeho Gabiro Guitar waririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo Koma, Igikwe n’izindi. Ageze ku rubyiniro, yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko umutima we unyuzwe ku nshuro ye ya mbere ataramiye mu Rwanda.

Uyu muhanzi byageze aho yikura ikote yari yambaye maze yanzika mu bihangano bye birimo ‘Ibihe byahise’, ‘Koma’ aheruka gushyira hanze, ‘Karolina’ , ‘Igikwe’ yahuriyemo na Confy n’izindi ndirimbo.

Uyu muhanzi yakurikiwe na Kenny Sol waririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie akiyirangiza imvura ihita igwa by’agahe gato.

Abantu ntabwo baciwe intege n’iyi mvura kuko bakomeje gutaramana nawe, yahise akurikizaho iyitwa ‘Aga fire’ na ‘You and I’. Akirangiza izo ndirimbo yahise ahamagara umuhanzi Okkama nawe wize mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo aririrmba indirimbo yise ‘Iyallah’ igezweho mu rubyiruko muri iki gihe.

Kenny Sol yahise aza mu ndirimbo ze zigezweho zirimo ‘Umurego’ na ‘Haso’ ahita asezera abakunzi be.

Haciyemo iminota irenga 30 abakurikiye igitaramo bari kubwirwa ko umuhanzi Adekunle agiye kuza ku rubyiniro. Babanje guhamagara abakobwa ku rubyiniro baraza bakaraga umubyimba bitegura ko uyu muhanzi aza.

Uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro aririmba ibihangano bye bitandukanye birimo indirimbo yise ‘Pretty girl’ yakoranye na Patoranking , ‘Before you wake up’, ‘Okay’ n’izindi. Nawe ari ku rubyiniro yahamagaye abakobwa b’ikimero b’i Kigali baraza barabyina.

Ari ku rubyiniro hari aho yageze ati “Ni ku nshuro ya mbere nkoreye igitaramo i Kigali, kandi ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali. Mwakoze kuza kunshyigikira. Umutima wanjye uranyuzwe.”

Adekunle Gold ni we wari umuhanzi mukuru mu gitaramo yakoreye kuri Canal Olympia ku Irebero mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021. Ni kimwe mu bitaramo byari byashyuhije Kigali byari bitegerejwe.

Cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko n’abandi bakuze mu myaka bazi neza umuziki w’abahanzi batatu batumiwemo. Abasore n’inkumi z’ikimero bari babukereye ubona bambariye kwizihirwa.

Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni, yari ahari
Abantu benshi bari babukereye bitabiriye iki gitaramo
Mbere y'uko igitaramo gitangira abantu bari benshi

<

Umuhanzi Serge Dior wa Neptunez Band ni umwe mu bashimishije abari mu gitaramo

img477503|center>

Uyu mukobwa ni umwe mu bagize Neptunez Band ndetse na we yanyuze benshi
Akanyamuneza kari kose ku nkumi zari muri iki gitaramo
Bamwe mu bakobwa bo muri Neptunez Band bafashaga abahanzi ku rubyiniro
Gabiro Guitar ubwo yari ageze ku rubyiniro
Gabiro yagaragaje ko ari umwe mu bahanzi b'abahanga
Gabiro yashimishije benshi mu ndirimbo ze zitandukanye
Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bagezweho bari muri iki gitaramo
Kenny Sol yabanje kubangamirwa n'imvura ariko ihita ihita
Okkama ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza bari muri iki gihe
Okkama ugezweho mu ndirimbo Iyallah yahawe umwanya muri iki gitaramo
Kenny Sol yashimishije benshi muri iki gitaramo
Ibizungerezi by'i Kigali byari byabukereye
Igitaramo cyari cyiganjemo inkumi z'ikimero
Iki gitaramo cyabereye kuri Canal Olympia
Iki ni kimwe mu bitaramo byitabiriwe cyane nyuma ya Guma mu rugo
Adekunle ni we muhanzi ukomeye uje mu Rwanda nyuma yo gukomorerwa kw'ibitaramo
Adekunle yanyuzwe n'uburyo Abanya-Kigali bitabiriye igitaramo cye
Ku rubyiniro yahamagaye inkumi z'i Kigali ngo zize bafatanye gukaraga umubyimba ku rubyiniro
Iki ni cyo gitaramo cya mbere cyabereye mu Rwanda kirimo umuhanzi mpuzamahanga nyuma ya Guma mu Rugo
Inkumi z'i Kigali zari zabukereye. Icyo kunywa cyari hafi aho
Uyu muhanzi ari mu bagezweho muri iki gihe
Uyu muhanzi yanejejwe n'uburyo Abanya-Kigali bamwakiriye

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .