00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shaddyboo yishyuriye Uwiduhaye wari umaze imyaka itatu impamyabushobozi ye yaragwatiriwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Kamena 2021 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’uko Shaddyboo yiyemeje kwishyurira arenga ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, Uwiduhaye Jean Baptiste wari umaze imyaka itatu impamyabushobozi ye yaragwatiriwe kubera kubura uko yishyura ishuri.

Kugeza ubu ibyishimo ni byose kuri uyu musore wamaze kwakira aya mafaranga ndetse witeguye kujya gufata impamyabushobozi ye ku wa Mbere tariki 14 Kamena 2021.

Uyu musore abinyujije kuri Twitter yari yatabaje buri wese wamufasha kugira ngo abone ubushobozi bw’amafaranga angana na 502,500 Frw yo kwishyura ishuri.

Shaddyboo yahise yiyemeza kwishyurira uyu musore, umuhigo yanamaze guhigura.

Uwiduhaye yavuze ko yuzuye amashimwe nyuma yo gufashwa na Shaddyboo ndetse n’abanyarwanda kubona amafaranga yo kujya kuzana impamyabushobozi ye yari yaragwatiriwe.

Uyu musore yagize ati “Ubu nuzuye amashimwe, ndashimira buri umwe wamfashije! By’umwihariko Shaddyboo, ni ukuri inkunga ye ni ikintu gikomeye ku buzima bwanjye.”

Uwiduhaye yavuze ko bitewe n’uko yari yatangiye gusaba ubufasha, Shaddyboo yasanze hasigaye ibihumbi 280 by’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye Shaddyboo, uyu musore yaboneyeho no gushimira n’abandi bose bagiye bamufasha kugeza ubwo abonye aya mafaranga.

Uwiduhaye yarangije amasomo ye mu 2018, aho yize ubwubatsi mu ishuri ry’imyuga rya Nyanza (Nyanza TVET School) yahoze yitwa ETO Gitarama.

Shaddyboo yishyuriye Uwiduhaye arenga ibihumbi 280 yujuje ideni uyu musore yari abereyemo ikigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .