Nyuma yo gutemberezwa ikigo cyose, ba Nyampinga bitabiriye bataramiwe n’abashyeshuri biga umuziki.
Aba banyeshuri bibumbiye mu matsinda atandukanye, baje kwiyongeraho Danny Nanone uri mu mwaka wa nyuma w’amasomo ye.
Nyuma yo kugaragaza impano zabo no gutaramira abashyitsi, Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda Akaliza Amanda yagaragaje ko nawe atari agafu k’imvugwarimwe mu muziki.
Mu ndirimbo imwe yaririmbye, uyu mukobwa yumvikanishije ubuhanga bwe mu kuririmba ndetse abanyeshuri bamwereka ko batunguwe bikomeye no kubona umukobwa ufite impano nk’iye utari yinjira mu muziki.
Usibye aba bakobwa bafite amakamba bari bitabiriye uyu muhango, hari n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye nka Nel Ngabo, Yverry wize kuri iri shuri ndetse na Igor Mabano usanzwe ari umwarimu mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Aba nabo bahawe umwanya basusurutsa abanyeshuri.
Umuyobozi w’iri shuri, Muligande Jacques benshi bazi nka Might Popo, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu gushaka kugaragaza urwego abanyeshuri biga umuziki bagezeho.
Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 Ingabire Grace n’igisonga cye cya mbere Akaliza Amanda, babwiye IGIHE ko batunguwe n’impano z’aba banyeshuri.
Ingabire ati “Ni iby’agaciro kuba twari muri iki kigo, twabonye ko u Rwanda rufite impano igisigaye ni uko barangiza kwiga bakaza ku isoko ry’umuziki.”
Ibi abihurizaho na Akaliza wavuze ko yishimiye bikomeye kubona ubuhanga n’ubumenyi abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo bafite.
Iri shuri ryigamo kandi Danny Nanone, Derek benshi bazi mu itsinda rya Active n’abandi, rimaze imyaka irindwi ritangiye.
Ryatangiriye ku Nyundo mu Karere ka Rubavu ariko ubu riherereye i Muhanga ahahoze ishuri nderabarezi rya Kavumu.
Ryigisha amasomo atandukanye arimo Piano, kuvuza ingoma, gucuranga ubwoko butandukanye bwa Guitar, kuririmba [Vocals], uko umuhanzi yitwara ku rubyiniro, gushyira amanota mu muziki, gakondo, kuririmbira muri korali, kwandika indirimbo, Igifaransa, Icyongereza no gutunganya ibihangano.














































Amafoto: Igiribuntu Darcy
Video: Hakizimana Alain
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!