00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza yahize abitabiriye ’The Next Diva’, yinjira muri KIKAC Music isanzwemo Danny Vumbi na Mico the Best

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Kamena 2021 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Bwiza Emerance niwe muhanzi wahize abandi yinjira mu irushanwa ryateguwe na KIKAC Music ryitwa ‘The Next Diva’, aho yasanze Danny Vumbi na Mico the Best muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Uyu mukobwa yatoranyijwe nyuma y’ukwezi KIKAC itangije irushanwa yise ‘The Next Diva’, aho yashakishaga umuhanzikazi mushya wiyongera kuri Danny Vumbi na Mico the Best.

Nyuma y’uko 45 aribo babashije kohereza amashusho bagaragaza impano zabo mu muziki, ubuyobozi bwa KIKAC hamwe n’Akanama Nkemurampaka bakoranye, baricaye batoranya uhiga abandi.

Nyuma y’impaka zikomeye no kureba buri munyempano umwihariko we, Bwiza Emerance yaje guhiga abandi aba ariwe usekerwa n’amahirwe yo gukorana na KIKAC Music mu gihe cy’imyaka itanu.

Uhujimfura Claude ushinzwe abahanzi muri KIKAC Music yabwiye IGIHE ko bahisemo uyu mukobwa kubera ko yumvikanishaga umwihariko mu ijwi rye.

Ati “Bwiza Emerance ni umwe mu bahatanye ufite ijwi rifite umwihariko, yatanze amashusho aririmbira ku murya wa gitari, ijwi rye n’ubuhanga mu muziki nibyo byamufashije kwegukana intsinzi.”

Byitezwe ko mu minsi iri imbere aribwo asinya amasezerano y’imyaka itanu y’imikoranire agiye kugirana na KIKAC Music.

Ni amasezerano byitezwe ko bazasinyira imbere y’itangazamakuru, mu kiganiro bateganya gukora.

Ati “Uyu mwaka ntabwo byatworoheye, twifuzaga ko irushanwa ryacu ryakorwa bitandukanye n’uko ryagenze. Twahuye n’icyorezo cya COVID-19. Mu minsi iri imbere turi gutegura ikiganiro n’abanyamakuru aho tuzerekanira ku mugaragaro uwatsinze tunabonereho kubatangariza ibindi byinshi ku irushanwa.”

Bwiza Emerance ugiye kwinjira mu muziki yitwa Bwiza abaye uwa mbere utsinze irushanwa rya ‘The Next Diva’ rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z’abakobwa mu muziki.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 asanzwe yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Mount Kenya University.

Bwiza Emerance w'imyaka 21 niwe watsinze irushanwa rya 'The Next Diva', agiye gutangira gukorana na KIKAC Music ibarizwamo Mico The Best na Danny Vumbi
Bwiza Emerance asanzwe ari umunyeshuri muri Mount Kenya University

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .