00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza Jolie mu bagore n’abakobwa bari guhatana muri Mrs Washington America

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Bwiza Jolie ukunze kwiyita ’Jolie Africa’ ku mbuga nkoranyambaga, ari mu bakobwa n’abagore bari guhatanira ikamba rya Mrs Washington America byitezwe ko rizabera mu mujyi wa Olympia ku wa 14 Kanama 2021.

Intego y’iri rushanwa ni ukongerera ubushobozi abagore kugira ngo bazane impinduka aho batuye. Abatsinze bamara umwaka bahabwa amahugurwa , bagaragara mu biganiro bitandukanye bakanahuzwa n’abafatanyabikorwa.

Gutsinda muri iri rushanwa bitanga amahirwe yo guhatana mu yandi marushanwa arimo Mrs. America na Mrs. World Competitions.

Mu kiganiro na IGIHE, Bwiza Jolie yavuze ko yitabiriye iri rushanwa nyuma yo kutabona amahirwe yo kwitabira Miss Washington America ivamo uhagararira Washington muri ‘Miss America’.

Yavuze ko kubura amahirwe yo kwitabira Miss Washington byatewe n’uko atarabona ubwenegihugu bwa Amerika.

Ati “Nifuzaga kwitabira irushanwa rya Miss Washington, ariko bo basaba kuba ufite ubwenegihugu! Njye rero nubwo mfite ibyangombwa byo kuba hano nkaba nabwo narabusabye ariko sindabubona. Bahise bangira inama yo kwitabira Mrs Washington.”

Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa ahagarariye Umujyi atuyemo wa Tacoma, ahatanye n’abandi 12.

Muri 13 bahatanira ikamba rya Mrs Washington America, batatu bonyine barimo na Bwiza nibo bakiri abakobwa, mu gihe icumi bo ari abagore.

Uyu mukobwa avuga ko aramutse atsinze iri rushanwa, yaba abonye irindi jwi ryamufasha kugira inama abimukira bajya gutura muri Amerika kudatwarwa n’ibintu binyuranye ngo batakaze intego zabo mu buzima.

Ati “Hari abantu benshi baza hano, bagahura n’ibibazo cyangwa n’ibintu bitandukanye bituma batakaza intego zabo mu buzima, Ugasanga kuba barabashije kuza inaha ntacyo bibamariye! Ndamutse ntsinze naba mbonye ijwi ryo kujtya mbaganiriza.”

Bwiza Jolie asanzwe ari umunyamideri utuye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’umunyeshuri wo muri kaminuza aho ageze mu mwaka wa gatatu yiga ‘Political Scinces’.

Uyu mukobwa wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko agakurira mu Rwanda, yahavuye mu 2016 yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bwiza asanzwe ari umunyamideri
Bwiza ari guhatana mu irushanwa rya Mrs Washington America
Bwiza ni umwe mu bakobwa batatu bonyine bari guhatanira ikamba n'abagore 10
Usibye kumurika imideri, Bwiza azwi no mu mikino itandukanye
Uyu mukobwa yitabiriye iri rushanwa nyuma y'imyaka itandatu amaze atuye muri Washington

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .