00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere umugabo yagaragaye ashinja R.Kelly kumufata ku ngufu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Umuntu wa mbere w’igitsinagabo yagaragaye mu rukiko ashinja Robert Sylvester Kelly wamamaye mu muziki nka R.Kelly kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni mu rubanza rwabaye mu ntangiro z’iki Cyumweru aho uyu musore yagaragaye avuga ko yasambanyijwe n’uyu muhanzi amwizeza ko azamufasha akaba icyamamare.

BBC yatangaje ko uyu mugabo yavuze ko yari afite imyaka 17 ubwo yareshywaga na R.Kelly akamushukisha kuzamufasha undi kubera ko yashakaga gukora umuziki akabyemera.

Yavuze ko uyu muhanzi yamuhatiye gukora imibonano mpuzabitsina ‘kandi we atarabishakaga’ kubera amaburakindi akabyemera. Uyu musore wahawe izina rya Louis mu rukiko, yarubwiye ko ibi byabaye mu 2006 akaba yarakoraga muri McDonald’s i Chicago.

Yabwiye urukiko ko R Kelly yamusabye kumusura iwe amwizeza ko azamufasha akaririmba mu bitaramo bye no mu ndirimbo ndetse akamuha amafaranga. Nk’abandi banyuze imbere y’urukiko yavuze ko uyu muhanzi yamusabye ko yajya amwita ‘Daddy’ ndetse akajya amufata amashusho bakora imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko yakomeje gukururana n’uyu muhanzi kubera ko yashakaga kuba icyamamare mu muziki rimwe na rimwe akajyana n’inshuti ze mu bitaramo bye. Yavuze ko we na mugenzi we wari ufite imyaka 16 babwiwe n’uyu muhanzi gukorakoranaho ariko bakabyanga. Louis ubu afite imyaka 32.

Uretse uyu musore undi mugore nawe yabwiye urukiko ko yahohotewe munsi y’urubyiniro nyuma y’igitaramo cyabaye mu 1994 i Miami.

Uyu mugore wiswe Addie yavuze ko yari afite inshuti ye bakareshywa n’abantu bagaragaraga nk’aba-Bouncers bakaza gusabwa kujya kureba uyu muhanzi nyuma y’igitaramo.

Yavuze ko hari igihe uyu muhanzi yamufashe akamushyira hasi yarangiza akamukuramo imyambaro akamusambanya ku gahato. Yagaragaje ko mugenzi we yashatse ko bahamagara polisi ariko we akabyanga kuko yirindaga kuzangwa n’abantu bo mu ruhando rw’imyidagaduro muri Amerika.

Uyu mugore w’imyaka 44 yabajijwe n’abanyamategeko ba R Kelly impamvu yategereje ibinyacumi bibiri ngo agaragaze ko yahohotewe n’uyu muhanzi undi asubiza ko ari uko amaze kuba mukuru kandi icyo gihe akaba yaratinyaga kuba yakwiyumvamo urubwa.

Aba batangabuhamya baje bakurikira abandi batatu nyuma y’uwahawe amazina ya Jane Doe No 5. Wavuze ko uyu muhanzi bakundanye mu 2014 ubwo yari afite imyaka 17 abizi neza ko atujuje imyaka y’ubukure ariko akajya amusambanya. Yavuze ko uyu muhanzi yamukurikiranaga umunsi ku wundi mu buzima bwe.

Yavuze ko umwe mu bakoranaga na R. Kelly ariwe wabahuje undi yahura n’uyu muhanzi, agahita amusaba ko baryamana.

Ati “Nanjye nashakaga kuririmba. Nashakaga ko yamfasha muri uwo mwuga.” Uyu mukobwa w’imyaka 23 yanavuze ko R. Kelly yamusabye gukuramo inda mu 2017.

Yavuze ko uyu muhanzi yamukubitaga, akamuhohotera. Yamushinje kandi kumwanduza imitezi. Yavuze ko mu gihe bamaranye yari yaramwambuye uburenganzira bwose yaba ubwo gukoresha telefoni, kuvugana n’umugabo uwo ariwe wese harimo n’abakozi ba R. Kelly n’ibindi.

Abanyamategeko ba R. Kelly batangaje ko uyu muhanzi arengana cyane ko abantu bose bamushinja ari agatsiko k’abantu bahoze bakundana na we nyuma bakaza gushwana.

R. Kelly ari kuburanira muri Brooklyn mu Mujyi wa New York. Uyu mukobwa washinje uyu muhanzi yaje akurikira uwitwa Jerhonda Johnson Pace wiswe Jane Doe #4 mu rubanza, wabanje gutanga ubuhamya.

Ku munsi wa mbere ubwo yatangaga ubuhamya, uyu mugore yahamije ko uyu muhanzi yaryamanye na we abizi neza ko atarageza imyaka y’ubukure ubwo bari Chicago, icyo gihe hari mu 2009 akaba yari afite imyaka 17.

Mu rukiko yanatangaje ko uretse kuba yaramusambanyije akiri umwana yanamwanduje imitezi. Ibi byashimangiwe na Kris McGrath wari umuganga wa R. Kelly wavuze ko uyu muhanzi yari arwaye iyi ndwara.

R. Kelly aracyafite ibindi birego muri Illinois na Minnesota, ariko hose yavuze ko bamubeshyera nta cyaha yakoze. Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri muri gereza. Narangiza kuburana Brooklyn azajya Chicago.

Uyu muhanzi arashinjwa ibyaha bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore batandatu barimo bane batarageza imyaka y’ubukure.

Ashinjwa ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya. Yafunzwe mu mpeshyi ya 2019.

Bwa mbere umugabo yagaragaye ashinja R.Kelly kumufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .