00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo by’abavuga rikijyana mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hari gutegurwa ibihembo byiswe Rwanda Influencer Awards mu rwego rwo guteza imbere abavuga rikijyana mu byiciro bitandukanye no gushimira ababikora.

Iki gikorwa kigiye kubaho ku nshuro ya mbere mu Rwanda cyateguwe na KCN LTD, mu rwego rwo guteza imbere abafite ukuboko kunini mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda n’abandi bavuga rikijyana mu byiciro bitandukanye.

Kalisa Christian usanzwe ari ‘Creative Producer’ muri KCN LTD iri gutegura iki gukorwa, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagitekereje bashaka gushimira abantu bagira uruhare mu kumenyekanisha amakuru hirya no hino ku isi.

Ati “Aba-influencers ni abantu bagira uruhare rukomeye mu kumenya ibibera hirya no hino ku isi, ni abantu bakoreshwa mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye by’umwihariko aho imbuga nkoranyambaga zatereye imbere. Ni abantu basusurutsa ababakurikira. Turashaka kubibashimira no kubashyigikira.”

Ibi bihembo biteganijwe gutangwa mu Ukuboza 2021 bizajya biba buri mwaka aho bizajya bitangwa mu gutaramo cyiswe ‘We Share Party’.

Hazahembwa abari mu byiciro bitandukanye nka Social media influencers, Journalist influencers, Lifestyle influencers, Content Producer influencers na Art and Creative Influencers.

Mu cyiciro cya Social media influencers hazahembwa abavuga rikijyana banakurikirwa cyane kuri Twitter na Instagram.

Muri Lifestyle hazahembwa umuntu urebererwa na benshi bitewe n’ubwiza cyangwa uko agaragara(Beauty), urebererwa kubera imyambarire cyangwa ibindi bijyanye n’imideli ndetse n’utoza abantu ibya siporo cyangwa se undi wese ufite umubiri ugaragara neza biturutse ku kuba akora imyitozo ngororamubiri.

Gutoranya abazahatana bizakorwa n’abantu basanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’akanama kazaba gashinzwe kubikurikirana. Nyuma hazatangazwa abantu bazahatana, hatangire amatora ryo kuri internet .

Kalisa Christian yavuze ko iki gikorwa bagitekereje bashaka gushimira abantu bagira uruhare mu kumenyekanisha amakuru hirya no hino ku isi.
Imisusire y igihembo kizatangwa kuri buri wese uzatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .