00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Ben Affleck yavuze ku gusubirana kwe na Jennifer Lopez

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Ben Affleck wamenyekanye muri filime zitandukanye yagaragaje ko ubuzima bumuryoheye nyuma yo gusubirana n’umuhanzikazi Jennifer Lopez.

Ben Affleck yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Extra TV mu imurikwa rya filime yitwa “The Tender Bar” yagaragayemo.

Yagize ati “Ndishimye. Ni igihe cy’ibyishimo byinshi mu buzima bwanjye. Ubuzima ni bwiza.”

N’ubwo amaze igihe ahugiye ku mukunzi we, Ben Affleck yanabonye umwanya wo gukora ibikorwa bitandukanye birimo na filime ye yise “The Last Duel”.

Kuva muri Gicurasi mu itangazamakuru ritandukanye muri Amerika hatangiye gusakazwa inkuru y’uko Ben Affleck yaba yasubiranye na Jennifer Lopez bari bamaze imyaka 17 baratandukanye.

Ni inkuru yashingirwaga ku kudasigana kw’aba bombi ariko bakirinda gusohokera rimwe aho bahuriye mu rwego rwo kwima gihamya y’urukundo rw’abo itangazamakuru ryo muri Amerika ryabahoraga inyuma umunsi ku wundi.

Urukundo rwaje gufata indi ntera ndetse muri Kamena ubwo aba bombi bari kumwe ku isabukuru y’imyaka 50 y’umuvandimwe wa Jennifer Lopez witwa Lynda Lopez usanzwe ari umunyamakuru; baje kwisanga bari gusomana ku karubanda maze amafoto asakazwa bahuje urugwiro iba gihamya ntakuka ko bongeye guhuza ubumwe.

Muri Nyakanga ikinyamakuru People cyatangaje ko ubwo Jennifer Lopez yizihizaga isabukuru y’imyaka 52, we na Ben bahisemo kujya kurira ubuzima mu Majyepfo y’u Bufaransa mu Mujyi wa Saint Tropez. Hagiye hanze amafoto y’aba bombi bari kumwe bishimanye basomana.

Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”. Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana. Buri umwe yagiye agira abandi bakunzi ndetse aranabyara.

Jennifer Lopez na Ben Affleck bari mu buryohe bw'urukundo
Aba bombi basigaye bahorana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .