00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bukwe bwa Miss Bahati Grace

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Kanama 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’urugendo rw’imyaka itatu bari mu rukundo, Miss Bahati Grace n’umukunzi Pacifique Murekezi bari mu myiteguro yo kurushinga mu birori bizabera Cedar Rapids ho muri Leta ya Iowa.

Bahati Grace wambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2009 akaza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mpera z’icyumweru turangije yakorewe ibirori byitwa ‘Bridal Shower’ bikorerwa uwitegura kurushinga uba usezera ku bukumi.

Nubwo yakorewe ibi birori bikaba byari bizwi ko n’ubukwe bwe buri vuba cyane, nta makuru yabwo yari yakamenyekanye.

IGIHE yaje kumenya ko ubukwe bwa Miss Bahati Grace buzaba tariki 4 Nzeri 2021 bukazabera mu mujyi wa Cedar Rapids ho muri Leta ya Iowa.

Ubu bukwe buzabera ahitwa ‘Double tree by Hilton’ aha niho Miss Bahati na Murekezi bateretaniye bwa mbere none ni naho bagiye gukorera ubukwe.

Benshi mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda batumiwe muri ubu bukwe, byitezwe ko hatagize igihinduka benshi muri bo bazitabira ibi birori.

The Ben na Meddy nk’abahanzi babanye cyane na Miss Bahati mu minsi ya mbere bakigera muri Amerika, nibo bazasusurutsa abazitabira ubu bukwe byitezwe ko buzatahwa na benshi mu bafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda batuye muri Amerika.

Bahati na Murekezi bahujwe n’ibirori byo kumurika imideli

Hari tariki 1 Nzeri 2018 ubwo Miss Bahati na Murekezi bahuriraga bwa mbere muri Washington DC mu birori byo kumurika imideli.

Nk’uko babyitangarije, kuri uyu munsi barinze bataha batavuganye cyane.

Bukeye bwaho ni bwo bahuriye mu rugo rw’inshuti yabo bombi bagiye gusangira amafunguro ya nijoro, ibiganiro bihera ubwo.

Mu gitondo Bahati Grace yabyukiye ku butumwa bugufi buvuye kuri Murekezi wamwoherereje ifoto baraye bafatanye.

Icyo gihe nibwo batangiye kubona ko hari byinshi bagiye bahuza, batangira kujya bavugana kuva ubwo.

Nyuma y’ukwezi bavugana cyane kuri telefone,Murekezi yatangiye kujya akora ingendo Canada-Amerika agiye gusura Miss Bahati birangira urukundo rwabo rutangiye gushinga imizi.

Izi ngendo nizo zagiye zubaka urukundo rwabo kugeza ubwo ubu bamaze kwiyemeza kubana akaramata mu bukwe buzaba tariki 4 Nzeri 2021 nyuma y’imyaka itatu bubaka urukundo.

Murekezi na Miss Bahati bahuriye mu birori byo kumurika imideri
Umunsi wa mbere bahura barinze bataha bataganiriye bihagije
Ingendo Canada-USA nizo zabaye isoko y'urukundo rwabo
Agafoto bafatanye niko kabaye imbarutso y'ibiganiro byavuyemo urukundo
Miss Bahati na Murekezi bagiye kurushinga nyuma y'imyaka itatu bakundana
Miss Bahati na Murekezi batumiye benshi mu byamamare by'Abanyarwanda batuye muri Amerika
Aho bateretaniye bwa mbere niho bagiye gukorera ubukwe
Miss Bahati na Murekezi bagiye kurushinga mu birori bizaririmbamo abarimo The Ben na Meddy
Abakobwa bose begukanye amakamba ya Miss Rwanda batumiwe mu bukwe bwa mugenzi wabo
Hari tariki 1 Nzeri 2018 ubwo Miss Bahati na Murekezi bahuriraga bwa mbere muri Washington DC mu birori byo kumurika imideli
Miss Bahati yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi
Byari ibyishimo kuri Miss Bahati Grace witegura kurushinga
Ethan Bahati umuhungu wa Bahati Grace yahawe inshingano mu bukwe bwa nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .