00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Butera Knowless yahawe igihembo cy’ishimwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kamena 2021 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Butera Knowless yahawe igihembo n’abakora ikiganiro Sunday Night gica kuri Radio Isango Star cyatangwaga ku nshuro ya mbere cyiswe ‘Sunday Night Achievers Award’.

Ni igihembo uyu muhanzikazi yahawe kubera uburyo amaze imyaka 10 akora umuziki ahozaho akihanganira ibicantege yagiye ahura nabyo muri muzika ye.

‘Sunday Night Achievers Award’ yatanzwe bwa mbere ariko abategura Sunday Night kuri radiyo Isango Star barimo Kavukire Alex [Kalex], Kayitesi Yvonne [Tessy] na Ian Eric Shema; bavuga ko ari igikorwa kizakomeza mu guha agaciro ibikorwa by’abahanzi bamaze igihe kinini muri muzika.

Jean Lambert Gatare uri mu buyobozi bukuru bwa Isango Star yabwiye IGIHE ko iki gihembo cyatekerejwe mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa by’abahanzi, avuga ko nka Knowless bamuhisemo biturutse ku myaka 10 amaze mu muziki.

Ati “Nka Isango twatekereje dusubije amaso inyuma dusanga imyaka 10 Butera Knowless amaze muri muziki tutamushimiye twaba twirengagije imbaraga yakoresheje zibonwa na buri wese. Ntabwo byoroshye kubinyuramo ukitwara neza, ntabwo bishoborwa na buri wese.”

Butera Knowless nyuma yo guhabwa iki gihembo yavuze ko anezerewe mu mutima we kuba ibikorwa yagiye akora mu myaka ishize uyu munsi abishimirwa na benshi babona umusanzu yatanze muri muzika nyarwanda.

Ati “Ndanezerewe cyane mu mutima. Nuzuye amashimwe. Isango Star iri muri radiyo zamfashije cyane ngitangira umuziki kugeza n’uyu munsi […] iyo ukoze ikintu kikishimirwa niyo ntsinzi ya mbere uba ugize. Rero, bivuze byinshi cyane kuri njye.”

Yavuze ko mu myaka 10 amaze mu muziki yagiye ahura na byinshi byari gutuma acika intege n’ibirera imbaraga ariko ahubwo bikaba aribyo byagiye bimukomeza. Avuga ko uyu munsi abona ko yaravunikiye ukuri.

Mu myaka 10 Butera Knowless amaze mu muziki yakoze ibikorwa bitandukanye. Amaze gukora album eshanu zirimo na ‘Inzora’ aheruka gushyira hanze by’umwihariko afite agahigo ko kuba ariwe mukobwa watwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star kitagitangwa mu Rwanda.

Butera Kwoless yavuze ko hari byinshi yanyuzemo mu myaka 10 ishize ariko akabasha gushikama agahangana nabyo
Butera Knowless yahawe igihembo na Isango Star kubera uburyo yashikamye mu muziki
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini muri muzika kandi bawozaho mu byo bakora
Butera Knowless ubwo yahabwaga ‘Sunday Night Achievers Award’ n'abanyamakuru bakora Sunday Night barimo Kavukire Alex [Kalex] ubanza ibumoso, Ian Eric Shema ukurikira uyu muhanzikazi na Kayitesi Yvonne
Iki gihembo Butera Knowless yagihawe kubera umurava we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .