00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Butera Knowless agiye gushyira hanze album yitiriye ubuheta bwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Ingabire Jeanne wamamaye nka Butera Knowles ari mu myiteguro ya album ye ya gatandatu izaba igizwe n’indirimbo 10.

Uyu muhanzikazi mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko ari album yatuye abana be barimo ubuheta bwe yibarutse umwaka ushize Ishimwe Inzora Butera aheruka kwibaruka ndetse Ishimwe Or Butera w’imfura ye.

Ati “Album izajya hanze ku wa 16 Kamena. Iriho indirimbo 10 zirimo izo nagiye nkora njye nyine ndetse n’izo nahuriyemo n’abandi bahanzi baba abo mu Rwanda no hanze. Iri zina ‘Inzora’ nayihaye ni uko ari izina ryiza ariko noneho mu buryo bwa gihanzi mfite umwana witwa gutyo nifuje kuyitura umwana wanjye urebye neza wasanga muri iri zina harimo ‘Inzora’ na ‘Or’.”

Yakomeje avuga ko ari izina rifite ibisobanuro bikomeye kuri we n’abana be. Ati “ Ni izina rifite ibisobanuro bikomeye kuko urwo rugendo nari ndimo nari ndi kumwe n’abo bantu. Bambaye hafi n’ubwo ari bato. Kuba barabaye abakobwa beza bagatuza nkakora ni ibyo kubashimira.”

Iyi album indirimbo ebyiri zizwi zirimo ni ‘Nyigisha’ ndetse na ‘Papa’ aheruka gushyira hanze.

Muri Kanama 2015, Butera yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya Gatanu, bituma aba umuhanzikazi umwe rukumbi watwaye iri rushanwa ubu ritakibaho.

Uretse umuziki ni n’umunyabwenge kuko mu mwaka ushize yari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Oklahoma Christian University.