00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bushayija Pascal w’imyaka 64 yasohoye indirimbo yakoreye umugore baherutse kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kamena 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’umunyabugeni, Bushayija Pascal, yasohoye indirimbo nshya ’Ndishakira uwanjye’ ahamya ko yandikiye umugore we Kanakuze Eugénie baherutse kurushinga, bakemeranya kubana akaramata.

Bushayija w’imyaka 64 yatangarije IGIHE ko iyi ndirimbo yayandikiye umugore we ubwo bari mu rugendo rw’urukundo rwabo mbere yo kubana.

Uyu musaza uzwi mu ndirimbo "Elina" yavuze ko bitewe n’ibihe bya Covid-19 yabuze uko akora amashusho y’indirimbo ye nshya bityo itinda gusohoka, mu gihe we yumvaga ko azayisohora ku munsi w’ubukwe.

Avuga kuri iyi ndirimbo, Bushayija yagize ati “Nyuma y’ibizazane nagiye ngira mu rukundo, nyuma yo kubona umugore wanjye nahise niyemeza kumukorera indirimbo.”

Nubwo iyi ndirimbo igaruka ku buzima bw’umuhanzi mu rukundo, Bushayija avuga ko yifuza ko yafasha abakibyiruka bifuza kubaka kandi bakomeje.

Yakomeje ati “Urebye gutana kuri hano hanze na ko kuri mu byatumye nkora iyi ndirimbo mu rwego rwo kubafasha kubaka.”

Mu 2020 ni bwo Bushayija yakoze ubukwe na Kanakuze Eugénie nyuma y’imyaka 19 yari ishize umugore we wa mbere yitabye Imana.

Bushayija Pascal ni umwe mu banyabugeni bafite ibigwi bihambaye mu gukora ibishushanyo biryoheye ijisho, byanamuhesheje amasoko akomeye yo gukora impano zagiye zigenerwa abanyacyubahiro batandukanye.

Ni we wakoze ibishushanyo birimo impano Perezida Kagame yahaye mugenzi we wa Tanzania, [nyakwigendera] Dr John Pombe Magufuli ubwo yasuraga Tanzania muri Mutarama 2018.

Ni we wakoze igihangano Perezida Kagame yahawe n’Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyabugeni, Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru.

Indirimbo 'Ndishakira uwanjye', Bushayija avuga ko yayandikiye umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .