00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurundikazi Miss Erica wahoze mu Rwanda, yatunguranye agaragaza umugabo w’umwera bagiye kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Miss Erica uri mu bakomeye mu Burundi wananyuze mu Rwanda ubwo yakoranaga n’inzu ifasha abahanzi ya Kiwundo, yatunguranye yerekana umugabo w’umwera bagiye kurushinga, anamurikira abakunzi be inzu n’imodoka bye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Erica yatunguranye yereka abafana be umugabo bagiye kurushingana ndetse abamurikira inzu n’imodoka ye.

Uyu muhanzikazi yagize ati “Ubuzima bwuzuyemo gutungurana, birumvikana ko rimwe biba amarira ubundi bikaba ibyishimo. Uyu munsi ndi kurira amarira y’ibyishimo. Reka mbamurikire icyerekezo cyanjye gishya cy’ubuzima. Harimo umugabo wanjye, inzu ndetse n’imodoka yanjye.”

Uyu mukobwa yahise yizeza abakunzi be ko hari byinshi abahishiye mu minsi iri imbere.

Nta myirondoro Miss Erica yigeze atangaza y’uyu mugabo bagiye kurushingana.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; ‘Mon Amour’, ’In my heart’ yakoranye na Sat B, ‘Give me Love’ zose yakoreye mu Rwanda.

Miss Erica yageze mu Rwanda mu 2015 ubwo umutekano utari uhagaze neza iwabo mu Burundi.

Mu Rwanda uyu mukobwa yahise ahatangirira urundi rugendo rw’umuziki aza kurabukwa n’ubuyobozi bwa Kiwundo bwifuzaga gukorana n’umuhanzi w’i Burundi amata aba abyaye amavuta batangira gukorana ubwo.

Miss Erica n'umugabo bagiye kurushinga
Miss Erica yamurikiye abakunzi be inzu agiye guturamo ye bwite
Imodoka Miss Erica agiye kujya agendamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .