Burundi: Sat B yasinye amasezerano y’arenga miliyoni 500, bamwe babyita ikinamico

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Gicurasi 2021 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Impaka ni zose mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Burundi bakomeje kwibaza ukuri ku masezerano afite agaciro k’arenga miliyoni 500 FBU (akabakaba miliyoni 256 Frw) umuhanzi w’Umurundi Sat B yasinyanye n’uruganda rukomeye muri iki gihugu.

Ni amasezerano yasinyiwe imbere y’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Burundi ku wa 30 Mutarama 2021.

Aya masezerano y’imyaka itanu Sat B yasinyanye n’Uruganda rwa Crown Royal, avuga ko buri mwaka azajya akorerwa indirimbo eshatu mpuzamahanga na album. Ibi bivuga ko uyu muhanzi azajya akorerwa album buri mwaka iriho indirimbo eshatu mpuzamahanga.

Gukorerwa izi ndirimbo n’ibindi bizagenda ku mishinga y’uyu muhanzi, ni byo bifite agaciro ka miliyoni 100 FBU azajya agenda kuri Sat B buri mwaka.

Aya akaziyongeraho imodoka nshyashya agiye kugurirwa, umushahara azajya ahabwa buri kwezi ndetse n’ijanisha bumvikanye azajya ahabwa ku nyungu yinjiye binyuze mu muziki we mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu kiganiro na IGIHE, Sat B yavuze ko yanyuzwe cyane n’amasezerano yagiranye n’uru ruganda kuko abona ko ari ibintu bizamufasha guteza imbere umuziki we.

Uyu muhanzi yavuze ko yizeye neza ko amasezerano yagiranye n’uru ruganda azashyirwa mu ngiro kandi mu buryo bwungura buri ruhande.

Abajijwe amafaranga azajya ahembwa buri kwezi ndetse n’ijanisha bemeranyije ko azajya afata kuri buri gikorwa bakoze kikinjiza, Sat B yavuze ko ari ibanga riri hagati ye n’uwo basinyanye amasezerano.

Amasezerano afite agaciro k’arenga miliyoni 500 FBU, hari abayagize ikinamico

Amakuru y’aya masezerano agisohoka, ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abakurikiranira hafi imyidagaduro y’i Burundi hari abayafashe nk’ikinamico.

Abafashe aya masezerano nk’ikinamico bagaragaza ko aya mafaranga ari menshi cyane ku buryo bigoye kubona ikigo icyo ari cyo cyose cy’i Burundi kibasha kuyatanga ku muhanzi.

Abandi basaga n’abatebya wasangaga batega iminsi Sat B, bibaza niba noneho agiye gukorana indirimbo na Diamond agakurikizaho Davido n’ibindi bihangange ku Isi.

Sat B wabonye ubu butumwa bwose butambuka ku mbuga nkoranyambaga, yasabye abakunzi be kudatwarwa n’amagambo y’abari kugerageza kumuca intege, abizeza ko bagiye kubona ibikorwa bitandukanye n’uko yakoraga mbere.

Ati “Abantu banjye bitege ibikorwa bikomeye, bareke guha umwanya ayo magambo abaca intege, ndabizi ko nasinye amasezerano meza kandi azafasha umuziki wanjye.”

Uyu muhanzi yahishuye ko Umuyobozi w’uruganda basinyanye amasezerano y’imikoranire, asanzwe afite ibikorwa bitandukanye yaba ibyo kwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, akagira sitasiyo zigurisha risansi zikomeye mu Burundi zizwi nka ‘New Oil’.

Uretse ibi bikorwa n’ibindi afite bimwinjiriza akayabo, anasanzwe afite ikipe y’umupira w’amaguru yitwa ‘New Oil Football Club’.

Sat B ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Burundi
Uyu muhanzi aherutse gukorana indirimbo 'Beautiful' na Meddy yamenyekanye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .