00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Belle Nice yasohoye indirimbo ‘Like’ yakoranye n’umugabo we Sat B

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Kamena 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Belle Nice yasohoye indirimbo ye nshya ‘Like’ yanitiriye album ye ya mbere, ayihuriyemo n’abarimo Sat B umugabo we akaba n’umuhanzi w’icyamamare mu Burundi.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Belle Nice yabwiye IGIHE ko yifuje kuyikorana n’umugabo we kuko ari umwe mu bagezweho akaba no mu bahagaze neza mu bahanzi b’i Burundi no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Tureke no kuba ari umugabo wanjye, ubuse hari uwajya impaka ko ari umuhanzi wa mbere mu Burundi? Ni umwe mu bahanzi beza b’Abarundi bahagaze neza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Uretse Sat B bakoranye iyi ndirimbo, Belle Nice yifashishije kandi abarimo Dj Korona na Bain Turo.

Uyu muhanzikazi yanahishuye ko iyi ndirimbo ariyo yitiriye album ye ya mbere ataganya gusohora mu minsi iri imbere.

Nyuma yo gutangirana na Sat B urugendo rw’urukundo, umuhanzikazi Belle Nice yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Sabo’ akurikizaho ‘No love’ yasubiranyemo na Kolly da Magic.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka yahise atwita, asa n’aho ashyize ku ruhande iby’umuziki.

Nyuma yo kubyara no gushyira ku murongo gahunda z’urugo, Belle Nice yavuze ko ubu yasubukuye umushinga wa album ye ya mbere ateganya kumurika bidatinze.

Belle Nice asanzwe ari umufasha wa Sat B
Indirimbo 'Like' Belle Nice yasohoye afatanyije n'umugabo we ninayo yitiriye album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .