00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Belle Nice yasohoreye rimwe indirimbo esheshatu zirimo ebyiri yakoranye n’umukunzi we Sat B

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Kanama 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Belle Nice uri mu bayoboye abakobwa bakora umuziki mu Burundi, yasohoreye rimwe indirimbo esheshatu zirimo ebyiri yakoranye n’umukunzi we Sat B.

Belle Nice yari amaze iminsi ari kwamamaza iyi EP yise ‘Ibintu’ ararikira abakunzi be kuzumva izi ndirimbo zizaba ziyigize.

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko izi ndirimbo ari impano ku bakunzi b’umuziki we bamwizeye kuva atangiye urugendo rwe, abizeza ko ari gukora cyane kugira ngo azabatere ishema.

Ati “Ndibuka ntangira umuziki abantu batazi ko hari uwo nzaba we, abakunzi b’umuziki baranyizeye kandi nanjye singomba kubatenguha, izi ndirimbo ni impano yabo.”

Iyi EP ya Belle Nice irimo indirimbo nka;Your Heart, Loud,Cheatinga yakoranye na Sat B, Dat Ting nayo yakoranye na Sat B, Like yakoranye na Bain Turo na Sina Do.

Nyuma yo gutangirana na Sat B urugendo rw’urukundo mu 2017, umuhanzikazi Belle Nice yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Sabo’ akurikizaho ‘No love’ yasubiranyemo na Kolly da Magic.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka yahise atwita, asa n’aho ashyize ku ruhande iby’umuziki.

Nyuma yo kubyara no gushyira ku murongo gahunda z’urugo, Belle Nice yahise asubukura iby’umuziki we ari nabwo yatangiye gukora kuri iyi EP.

Umva indirimbo zigize EP ’Ibintu’ ya Belle Nice

Belle Nice yasohoreye rimwe indirimbo esheshatu zigize EP yise 'Ibintu'
Belle Nice amaze igihe avugwa mu rukundo na Sat B banabyaranye
Indirimbo esheshatu zirimo ebyiri yakoranye n'umukunzi we Sat B

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .