Burt Reynolds wakunzwe na benshi muri sinema yatabarutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Burt Reynolds, umwe mu bari barambye mu ruganda rwa sinema ku Isi yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nzeri 2018.

Urupfu rwa Burt Reynolds rwemejwe n’umwe mu bavugizi be Todd Eisner mu kiganiro yagiranye na CNN. Uyu mukinnyi yari amaze imyaka 82 avutse.

Burt Reynolds yaguye mu bitaro i Florida nyuma y’umwanya muto abigejejwemo. Yajyanwe kwa muganga n’imodoka itwara abarwayi nyuma y’uko yari yagize ikibazo cyo guhagarara k’umutima ari nabwo burwayi yari amaranye igihe.

Yashizemo umwuka ari kumwe n’abo mu muryango we ndetse na bake mu bari basanzwe bakurikirana ibikorwa bye bya sinema.

Abenshi bamwibuka muri ‘Smokey and the Bandit

Burt yubatse izina mu myaka 50 ishize, yatangiye gukina mu 1970. Yagaragaye mu kiganiro cyacaga kuri Televiziyo cyitwa ‘Gunsmoke ‘n’ikindi cyitwa ‘Dan August’. Filime yakinnyemo igatuma izina rye rimenyekana bikomeye ku Isi ni ‘Deliverance’ aho yitwaga Lewis Medlock.

Yakinnye no mu zindi filime zakunzwe cyane zibarirwa muri magana abiri. Izo yakinnyemo zaciye ibintu cyane hari ‘The Longest Yard’[1974], ‘Smokey and the Bandit[1977], Striptease[1996], Boogie Nights[1997] n’izindi.

Filime nshya ya Reynolds ‘Defining Moments’ iteganyijwe kuzasohoka mu Ukuboza 2018. Yari no mu bazagira uruhare rukomeye muri filime ‘ Once Upon a Time in Hollywood’ hamwe na bagenzi be Margot Robbie, Brad Pitt na Leonardo DiCaprio, iyi itegerejwe mu 2019.

Reynolds yishwe n’umutima ndetse abaganga bawumubaze mu 2010.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza