00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buravan yasohoye indirimbo nshya iri kuri album ye ya kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Burabyo Dushime Yvan ukoresha amazina ya Yvan Buravan mu buhanzi, yasohoye indirimbo yise ‘Ye Ayee’ iri mu ziri kuri album ye ya kabiri ari gutegura.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro, amashusho akorwa na Cedric Dric.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko guhimba iyi ndirimbo byaturutse ku bintu abona muri sosiyete.

Ati “Guhimba iyi ndirimbo byatewe n’ibyo mba mbona tubamo, ibyo byose nibyo narebye bintera kwandika ibyo nanditse. Mpitamo kwandika ku bintu biba bibera hirya no hino ngaragaza ko ubyitayeho wasara, ko uba usabwa gukora ibyo ugomba gukora hanyuma ukaza kuryoherwa wabirangije.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo iri mu zindi nyinshi yamaze gukora ziri kuri album ye nshya ataramenya neza izina ryayo n’igihe izagira hanze.

Ati “Ndi gutegura album yanjye nshya. Izina ntabwo riraboneka. Iyi album yanjye ya kabiri iriho indirimbo nyinshi, ifite umwihariko. Nifuzaga ko indirimbo zaba 10 ariko ndi kwibaza ko twazigira nka 12 nibyo byaba byiza kurushaho.”

Buravan aheruka gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘The Love Lab’ mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018.

Buravan mu gitaramo cye yafatanyije n’abahanzi barimo itsinda rya Active, Uncle Austin na Charly na Nina. Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo ndetse abantu aba benshi kugeza ubwo bamwe bakurikiye igitaramo bahagaze kubera ko imyanya yari yashize.

Buravan yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya muri Werurwe uyu mwaka yise ‘Supernatural’.

Buravan yaherukaga gushyira hanze album ye ya mbere mu 2018
Buravan yasohoye indirimbo ye iri kuri album nshya ari gutegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .